Britney Spears, umuhanzikazi w'icyamamare mu njyana ya Pop uri mu bagore bamaze igihe kinini mu muziki, yaramaze igihe afitanye ibibazo n'umuryango we cyane ababyeyi be bapfaga ko bari baramwimye uburenganzira ku mitungo ye no kubihangano bye bitewe na 'Conservationship' bari barahawe n'urukiko ubwo uyu uhanzikazi yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge.
Mu 2021 nibwo Britney Spears yabashije gusubizwa uburenganzira ku mitungo ye nyuma y'igihe kinini aburana n'ababyeyi be. Kuva bamwambura uburenganzira ku mitungo ye na nyuma yaho abusubijwe ntabwo Britney Spears yari afitanye umubano mwiza na Nyina witwa Lynne Spears. Ni kenshi kandi aba bombi bagiye bashyamirana mu itangazamakuru bitana ba mwana.
Britney Spears yaramaze igihe kinini adacana uwaka na Nyina amushinja kugira uruhare mu kwamburwa uburenganzira ku mitungo ye
Mu minsi ishije ubwo uyu muhanzikazi yizihizaga imyaka 42 y'amavuko, yagaragaye arikumwe na nyina Lynne Spears bari bamaze imyaka 13 batabanye neza. Ibi byatunguye benshi dore ko yizihije iyi sabukuru hashize iminsi nyina atangaje ko yamutereranye ntabufasha amuha bw'amafaranga.
Mu kiganiro gito Britney Spears yagiranye na PageSix yatangaje ko yamaze kwiyunga na Nyina. Yagize ati: ''Ndashima Imana ko njye na Mama twongeye kuvugana tukabasha gukemura ibibazo twari dufitanye. Ni ibyishimo ko ngiye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ndikumwe na mama nyuma y'imyaka 13 nizihiza Noheli tutarikumwe''.
Uyu muhanzikazi yatangaje ko yiyunze na nyina nyuma y'imyaka 13
Britney Spears wiyunze na nyina, yatangaje ko hari hashize igihe kinini abyifuza gusa ntibikunde. Yavuze ko ubu bibaye mu gihe cya nyacyo dore ko uyu mwaka utamuhiriye ndetse akaba yiyunze na nyina nyuma yo guhana gatanya na Sam Asghari wari umugabo we.
