Britney Spears yijyanye mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

Imyidagaduro - 14/04/2026 8:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Britney Spears yijyanye mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

Umuhanzikazi w’icyamamare Britney Spears yagiye mu kigo gifasha abantu kwikura mu biyobyabwenge (rehab), nyuma y’igihe gito afashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gutwara imodoka yanyoye ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge.

Amakuru yemejwe n’abamuhagarariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko uyu muhanzikazi w’imyaka 44 yafashe icyemezo ku bushake bwe, agamije kwiyitaho no kongera kugarura ubuzima bwe ku murongo.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa Britney Spears atawe muri yombi, aho yafatiwe mu Ntara ya California atwaye imodoka yo mu bwoko bwa BMW ku muvuduko munini kandi akekwaho kuba yari yanyoye ibisindisha n’ibiyobyabwenge.

Uwahoze ari umugabo we, Kevin Federline, binyuze ku munyamategeko we Mark Vincent Kaplan, yavuze ko ashyigikiye iki cyemezo yafashe.

Yagaragaje ko yishimiye kubona Britney ashaka ubufasha ku bushake bwe, kuko ari intambwe nziza iganisha ku buzima bwiza. Ati: “Niba koko ari icyemezo yafashe ku giti cye, ni ikintu cyiza kandi kirashimishije kuba ari gushaka ubufasha.”

Uyu muhanzikazi yinjiye muri iki kigo mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo yitabe urukiko ku byaha aregwa bijyanye no gutwara imodoka yasinze.

Mu bihe byashize, Britney Spears yigeze guhura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, byatumye imyaka igera kuri 13 aba ari mu maboko ya se wamugenzuriraga ubuzima n’umutungo we binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko (conservatorship), bwaje kurangira mu 2021.

Nubwo yanyuzemo ibihe bikomeye, Britney Spears akomeje kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Pop ku Isi, aho yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Baby One More Time”, “Toxic”, “Gimme More”, “Womanizer” n’izindi.

Kwinjira mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge bishobora gufatwa nk’intambwe nshya kuri uyu muhanzikazi, ishobora kumufasha kongera kwisuganya no gukomeza urugendo rwe mu muziki no mu buzima busanzwe.


Britney Spears yijyanye muri ‘rehab’, kuko akeneye gusubira mu buzima busanzwe, ni nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze

Kevin Federline yishimiye kuba Britney Spears ari kubona ubufasha mu gihe abukeneye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...