Aya
makuru yemejwe na BBC, yatangaje ko Spears w’imyaka 44 yagiranye amasezerano
n’inzu yigenga itangaza umuziki yo muri Amerika yitwa Primary Wave, ku wa 30
Ukuboza 2025.
Nubwo
amakuru y’ayo masezerano atashyizwe ku mugaragaro ku buryo burambuye, bivugwa
ko ari amasezerano akubiyemo uburenganzira bwose ku ndirimbo ze kuva yatangira
umuziki mu 1999.
Britney
Spears ni umwe mu bahanzikazi bagurishije cyane mu mateka ya muzika, aho amaze
kugurisha kopi zirenga miliyoni 150 ku Isi.
Azwi
mu ndirimbo zakunzwe bikomeye zirimo “…Baby One More Time,” “Oops!... I Did It
Again,” “Toxic,” na “Gimme More”, zamugize icyitegererezo cy’igihe cye ndetse
zikaba zaragize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha injyana ya Pop mu mpera
z’imyaka ya 1990 n’intangiriro ya 2000.
Kugurisha
uburenganzira ku bihangano bye bibaye nyuma y’imyaka itari yoroshye ku buzima
bwa Britney Spears. Mu 2021, yasohotse mu bihe by’amategeko bizwi nka “conservatorship’
yari amaze imyaka 13, aho ubuzima bwe bwite n’umutungo we byagenzurwaga na se,
Jamie Spears.
Iyi
gahunda yari yarateje impaka nyinshi ku Isi, ndetse hashyirwaho ubukangurambaga
bwa #FreeBritney, bwamushyigikiraga busaba ko ahabwa uburenganzira busesuye ku
buzima bwe no ku mutungo we.
Mu
2023, Spears yasohoye igitabo cy’amateka y’ubuzima bwe cyiswe The Woman in Me,
cyagarutse ku bibazo n’igitutu yanyuzemo muri iyo myaka.
Mu
ntangiriro za 2024, yatangaje ko atazongera na rimwe gusubira mu muziki, ibintu
byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ashaka gutangira ubuzima bushya butandukanye
n’ubwo yari amenyereweho. Indirimbo ye ya nyuma yasohoye ni “Hold Me Closer”,
yakoranye n’umuhanzi Elton John mu 2022.
Inzu
ya Primary Wave yaguriyeho Britney Spears, isanzwe izwiho kugura no gucunga
uburenganzira bw’ibihangano by’abahanzi bakomeye. Yagiye igura uburenganzira ku
bihangano by’abahanzi barimo Notorious BIG, Prince na Whitney Houston.
Si
Britney Spears wenyine uherutse kugurisha uburenganzira ku bihangano bye.
Abahanzi bakomeye barimo Bruce Springsteen, Justin Bieber, Justin Timberlake na
Shakira na bo bagurishije uburenganzira ku bihangano byabo mu myaka ishize.
Urugero
ni Bruce Springsteen wagurishije uburenganzira bwe kuri Sony mu 2021 ku
mafaranga agera kuri miliyoni 500 z’amadolari, naho Justin Bieber we agirana nabo
amasezerano ya miliyoni 200 z’amadolari mu 2023.
Ibi
bigaragaza icyerekezo gishya mu muziki, aho abahanzi bahitamo kugurisha
uburenganzira ku bihangano byabo kugira ngo babone amafaranga menshi ako kanya,
mu gihe izo nzu zo zikomeza gukoresha no kubyaza umusaruro indirimbo zabo mu
kwamamaza, filime, imikino n’ibindi.
Nubwo
kugurisha uburenganzira ku bihangano bye bidahita bisobanura ko Britney Spears atazongera
gukora indirimbo nshya, amagambo yigeze gutangaza ko “atazongera na rimwe
gusubira mu muziki” atuma benshi bakeka ko ashobora kuba yarahisemo gusoza
burundu urugendo rwe rwa muzika nk’umuhanzi usohora ibihangano bishya.
Ariko
ku rundi ruhande, izina rya Britney Spears rizakomeza kubaho mu mateka ya
muzika, binyuze mu bihangano bye byahinduye isura y’injyana ya Pop, bikaba
byarareze ibisekuru byinshi.
Kugurisha
uburenganzira bwe ni indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe bushya, aho bigaragara
ko ashaka kugenzura ejo hazaza he mu buryo bwe bwite, atari nk’uko byari bimeze
mu myaka yashize.
Britney
Spears yagurishije uburenganzira ku bihangano bye ku mafaranga renga miliyari
290 Frw, ashimangira ko ashobora kuba yasezeye burundu ku muziki
