Ikinyamakuru
TMZ cyatangaje ko uyu muhanzikazi yafashwe n’abapolisi bo mu ishami rya
California Highway Patrol (CHP) ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ahagana saa tatu
n’igice z’ijoro (9:30 PM), mu gace ka Westlake Village, kari hafi y’urugo rwe.
Amakuru
avuga ko Britney Spears yari wenyine mu modoka ubwo abapolisi bamuhagarikaga.
Nyuma yo kumufata, bahise bamujyana ku bitaro kugira ngo bakore ibizamini byo
gupima urugero rw’inzoga zaba ziri mu maraso ye.
Amakuru
aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muhanzikazi avuga ko atari yakomeretse, ahubwo
kujyanwa ku bitaro byari mu rwego rwo gukora ibizamini by’amaraso bigaragaza
niba yari yanyoye inzoga mbere y’uko atwara imodoka.
Nyuma
y’ibi bizamini, Britney Spears yajyanywe gufungirwa muri gereza yo muri Ventura
County, aho yagejejwe mu masaha ya saa cyenda z’ijoro (3:00 AM).
Amakuru aturuka muri gereza agaragaza ko yaje kurekurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki
5 Werurwe 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Ikinyamakuru
TMZ cyatangaje ko cyagerageje kuvugana n’abahagarariye Britney Spears kugira
ngo bagire icyo batangaza kuri aya makuru, ariko kugeza ubu nta gisubizo
kiratangwa.
Ibi
bibaye mu gihe mu minsi ishize uyu muhanzikazi yatsinze urubanza rwatanze
itegeko ribuza umugabo umwe wo muri Louisiana kumwegera, nyuma y’uko yari
yagiye ku rugo rwe ruri mu gace ka Los Angeles, bivugwa ko yari amaze iminsi
ashyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwafatwaga nk’ubuteye impungenge.
Si
ubwa mbere Britney Spears ahura n’ibibazo bijyanye n’amategeko. Mu 2007, yigeze
gukurikiranwa ku cyaha cyo kugonga imodoka yari iparitse akahita yikomereza mu
mujyi wa Los Angeles. Icyo gihe ariko ibyo birego byaje guteshwa agaciro nyuma
yo kwishyura ibyangijwe ku modoka.
Muri
icyo gihe kandi, Britney Spears yahuye n’ibibazo mu buzima bwe bwite byaje no
gutuma atakaza uburenganzira bwo kurera abana be babiri yabyaranye n’uwahoze
ari umugabo we Kevin Federline, nyuma y’ibibazo byavugwaga ko bifitanye isano
no kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge.
Nubwo yagiye ahura n’ibihe bikomeye mu buzima bwe bwite, Britney Spears akomeje kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka y’umuziki wa Pop, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Toxic,” “Baby One More Time,” n’izindi zakunzwe ku Isi yose.

Britney Spears yatawe muri yombi muri California akekwaho gutwara imodoka yanyoye inzoga, nyuma aza kurekurwa mu gitondo cyo kuri wa Kane tariki 5 Werurwe 2026

Polisi
yamufashe saa tatu z’ijoro n’iminota 30’ (9:30 Pm), agezwa muri gereza saa
cyenda z’ijoro 3:00 Am, afungurwa saa kumi n’ebyiri z’igitondo, bivuze ko
yafunzwe amasaha atatu
