Britam Insurance Rwanda yagiranye amasezerano na Kigali Golf Resort and Villas azajyana n’irushanwa rya Golf

Imyidagaduro - 15/05/2026 6:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Britam Insurance Rwanda yagiranye amasezerano na Kigali Golf Resort and Villas azajyana n’irushanwa rya Golf

Sosiyete y’ubwishingizi ya Britam Insurance Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza irushanwa rya Golf ryiswe ‘Britam Golf Series’, ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’igihe cy’imyaka itanu na Kigali Golf Resort and Villas agamije guteza imbere umukino wa Golf mu Rwanda.

Iri rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, riteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026, ribere kuri Kigali Golf Resort and Villas, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’umukino wa Golf umaze kugira izina rikomeye mu Rwanda.

Mu myaka yashize, umukino wa Golf mu Rwanda wakomeje gutera imbere, aho utakiri umukino w’abanyemari cyangwa ibigo gusa, ahubwo wabaye urubuga ruhuza abanyamwuga, ba rwiyemezamirimo, urubyiruko ndetse n’abakinnyi bafite ubunararibonye.

Kigali Golf Resort and Villas ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’uyu mukino, aho yakomeje kwakira amarushanwa akomeye ndetse n’ibikorwa by’ibigo bitandukanye bifasha guteza imbere Golf mu Rwanda.

Abategura iri rushanwa bavuga ko Golf atari umukino gusa, ahubwo ari ishuri ry’indangagaciro zirimo kwihangana, kugira intego, gukoresha ubwenge no gukora igenamigambi ry’igihe kirekire.

Irushanwa rya Britam Golf Series rizahuza amarushanwa y’abakinnyi n’ibikorwa by’imyidagaduro n’ubusabane, aho abazaryitabira bazahatana mu byiciro bitandukanye ndetse hanatanzwe ibihembo birimo imodoka.

Iyi modoka izahabwa umuntu uzatsinda nyuma yo gutera umupira ukagera mu mwobo, ibizwi nka 'Hole in One' cyangwa se 'Ace'. Ni igihe umukinnyi akubise umupira rimwe gusa, ugahita ujya mu mwobo. Ni ibintu bikomeye cyane muri Golf kandi bibaho gake.

Mu rwego rwo gukomeza uru rugendo, Britam Insurance Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kigali Golf Resort and Villas azatuma iri rushanwa riba ngarukamwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Britam Insurance Rwanda, Andrew Kulayige, yabwiye itangazamakuru ko Golf ihura n’indangagaciro z’iki kigo abereye umuyobozi.

Ati: “Aya masezerano dushyizeho umukono azamara imyaka itanu. Ni ukuvuga ko Britam izajya itera inkunga Kigali Golf Resort and Villas binyuze muri iri rushanwa buri mwaka. Umuntu umwe uzajya utsinda muri iri tsinda azajya ajya i Nairobi ahagarariye abakinnyi ba Golf mu Rwanda.”

Akomeza agira ati: “Kugirango abantu bose bitabiriye umukino twatekerejeho kubashyiriraho ibihembo nk’ibikombe, ibikapu bikoreshwa mu mikino ya Golf ndetse n’imodoka.”

Yakomeje avuga ko uko umukino wa Golf ukomeza gukura mu Rwanda, binyuze mu kwiyongera kw’urubyiruko ruwukina, ibikorwa remezo bigezweho ndetse n’amarushanwa agenda yiyongera, ari na ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare rukomeye mu kuwuteza imbere no kuwumenyekanisha ku rwego rwo hejuru.

Ati: “Abantu bose bakina Golf bakineye ‘Assurance’ buriya nta muntu ujya mu kibuga kujya gukina udafite ‘assurance’ ibyo nabyo twabitekerejeho [...] Uru ni urugendo rushya dutangiye nyuma y’andi marushanwa dusanzwe dutera inkunga, kandi twiyemeje ko tuzakomeza kubikora mu myaka itanu iri imbere.”

Andrew Kulayige yavuze ko imyaka 14 ishize bari ku isoko ry’u Rwanda, ndetse ko bafite abakiriya basaga hafi ibihumbi 50. Avuga ko mu myaka irindwi ishize bamaze gutera intambwe igaragara ‘kandi n’abakiriya bacu bishimiye ibyo tubagezaho’.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Kigali Golf Resort and Villas, Jacobus Johannes Visagie, yavuze ko aya masezerano agaragaza icyizere n’umubano mwiza hagati y’impande zombi.

Ati: “Uyu munsi dutangije ubufatanye bufite icyerekezo hagati ya Rwanda Ultimate Golf Course na BRITAM Insurance Company Rwanda Ltd. Aya masezerano agaragaza intego duhuriyeho yo guteza imbere amarushanwa ya Golf y’ibigo no gukomeza gushyira Britam Annual Golf Tournament mu bikorwa bya siporo bikomeye by’ibigo bikorera mu Rwanda.”

Yashimiye Britam ku cyizere n’ubwitange bwo kwemera ubu bufatanye bw’imyaka itanu, avuga ko Kigali Golf Resort and Villas izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byose bikorwa ku rwego rwo hejuru, haba ku bwiza bw’ikibuga, kwakira abashyitsi ndetse n’ubusabane.

Ku wa 16 Gicurasi 2026, abakunzi ba Golf bazahurira kuri Kigali Golf Resort and Villas mu munsi utegerejweho amarushanwa, ubusabane n’ishyaka ryo guhatanira ibikombe.

Guteza imbere Golf mu Rwanda bikomeje gufata indi ntera, aho iri rushanwa rya Britam ritegerejweho kongera imbaraga muri uyu mukino uri gukura ku muvuduko munini.

Britam yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Kigali Golf Resort and Villas yo guteza imbere umukino wa Golf mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Britam Insurance Rwanda, Andrew Kulayige, yasobanuye ko irushanwa rya ‘Britam Golf Series’ rigiye gutangirira bwa mbere i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026

Andrew Kulayige uyobora Britam Insurance Rwanda, yavuze ko Golf ihura n’indangagaciro zayo zirimo igenamigambi, kureba kure no kwita ku bakiriya babo

Umuyobozi wa Kigali Golf Resort and Villas, Jacobus Johannes Visagie, yumvikanishije ko ubufatanye na Britam buzatuma amarushanwa ya Golf arushaho gukomera mu Rwanda

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Eugene Murenjekha [Uri ibumoso] yavuze ko aya masezerano azafasha gushyira amarushanwa ya Golf yo mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga

Visi- Perezida wa Kigali Golf Club, Ndagijimana Celestin yavuze ko bagamije gufasha urubyiruko n’abakunzi ba Golf kubona urubuga rwagutse rwo kwigaragaza no guhatanira amahirwe mashya

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itumanaho muri Britam, Peris Gathu yasobanuye ko Irushanwa rya Britam Golf Series rizaba ririmo ibihembo n’udushya dutandukanye ku bazitwara neza mu kibuga

Abakunzi ba Golf bategereje umunsi w’amarushanwa azahuza guhatana, ubusabane n’imyidagaduro i Kigali Golf Resort and Villas

AMAFOTO: Dox Visual/ InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...