Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Inkuru zishyushye - 17/06/2026 10:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda.

Brigadier General Patrick Karuretwa azakomeza no gukora inshingano nk'Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y'Ingabo.

Brig Gen Karuretwa asimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse guhabwa inshingano yo kuyobora umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye.

Brig Gen Ronald Rwivanga yari yashyizwe kuri uyu mwanya, kuva ku wa 28 Ukuboza 2020.

Brig Gen Patrick Karuretwa yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda. Yabonye kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s/LLM) muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu rugendo rwe rwa gisirikare n’ubuyobozi, yashyizwe mu myanya itandukanye muri RDF, harimo kuba Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri, ndetse yanabaye Umujyanama Wihariye w’Umukuru w’Igihugu mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo yazamuwe mu ntera, avuye ku ipeti rya Colonel ahabwa irya Brigadier General, ari na ryo afite kugeza ubu.




 

Brigadier General Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...