Ibi Brian Steel yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro expediTIously with T.I., asobanura ko abashinzwe ubutabera bakwiye kwibonera ubuzima bwo muri gereza mbere yo gufata ibyemezo bishobora gutuma umuntu afungwa.
Yatanze igitekerezo cy’uko abo bakozi bajya bamara iminsi ine muri gereza buri mezi atandatu, kugira ngo babashe kumva no kubona imbonankubone uko ubuzima bw’abafunzwe buba bumeze.
Yavuze ko ubwo burambe bushobora kubafasha kurushaho gutekereza ku ngaruka z’ibyemezo bafata, birimo gufata umuntu, gusaka urugo rwe, kumufungira muri kasho cyangwa kumushinja icyaha mu rukiko.
Iki gitekerezo gishingiye ku kuba umuntu ufite inshingano zo gufata ibyemezo bigira ingaruka ku bwisanzure bw’abandi akwiye no gusobanukirwa n’ingaruka ibyo byemezo bishobora kugira ku buzima bwabo.
Brian Steel amaze imyaka 35 akora umwuga w’ubwunganizi mu nkiko, aho yamenyekanye mu manza zitandukanye zirimo iz’abantu bazwi mu myidagaduro.
Mu bantu yagiye ahagararira harimo umuraperi Lil Durk, Sean “Diddy” Combs na Young Thug.
Igitekerezo cye cyongeye kuzamura ikiganiro ku buryo abashinzwe ubutabera bashobora kurushaho gusobanukirwa n’uburenganzira bw’abaturage n’ingaruka z’ifungwa ku buzima bw’umuntu.


Brian Steel yasabye ko abacamanza n’abapolisi bajya bamara iminsi ine muri gereza kugira ngo basobanukirwe n’ubuzima bw’abafungwa
