Brian na Dinah bizihije imyaka ibiri y'urushako bateguza gusubira mu kwezi kwa buki

Iyobokamana - 08/10/2025 3:02 PM
Share:
Brian na Dinah bizihije imyaka ibiri y'urushako bateguza gusubira mu kwezi kwa buki

Abaramyi Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y'Imana mu birori byabaye kuwa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023. Imyaka ibiri iruzuye kuva barushinze. Brian Blessed yashimye Imana yamuhaye umugore mwiza Dinah bamaranye imyaka ibiri.

Mu buryo butunguranye ariko bwuje guhamya urwo akunda umugore we, Brian Blessed yavuze ko we na Dinah bagiye gusubira mu kwezi kwa buki. Icyakora, bazasubirayo mu buryo budasanzwe aho bazabikora babinyujije mu gikorwa cy'urukundo cyo gusangira n'abakobwa babyariye iwabo bakiri bato, bakabereka urukundo.

Mu butumwa yanditse kuri Facebook kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira 2025, Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yavuze ko ari umunyamugisha cyane kuba yarashakanye na Dinah Uwera. Ati: "Hahirwa umugabo (ni njye) wabonye umugore nkawe — ni we ugerwaho n’umunezero n’urukundo nyakuri.

Mu myaka ibiri ishize ntacyo nicuza, kuko n’iyo nakongera guhitamo, nakongera nkaguhitamo, kandi nzahora nguhitamo iteka, Dinah, mukunzi rwanjye. Ni wowe usobanura neza amagambo agira ati: 'Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka'. Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu, mukunzi wanjye."

Yavuze ku byo gusubira mu kwa buki ariko mu buryo bw'umwihariko aho abakunzi babo bashobora kubigiramo uruhare anasobanura uko byakorwa, ati: "Niba ushaka kwizihizanya natwe iyi sabukuru, kandi ukifuza kudusubiza mu kwezi kwa buki [honeymoon], urasabwa gusura urubuga rwacu: www.impactlifemission.org ukadushyigikira binyuze muri Vire Mission Alliance."

Yasobanuye ko bashaka gusangira Noheli n'ababyeyi babyariye iwabo. Ati: "Impamvu nyamukuru ni uko twifuza kwizihiza Noheri turi kumwe n’ababyeyi bakiri bato mu Ukuboza. Dufatanyije, dushobora gusubiza ibyishimo mu mitima y’abafite ibibazo. Kora uko umutima wawe ugusaba — Imana izaguha umugisha. Ruzaba ari rwo rugendo rwacu rwa “honeymoon”!

Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y'amategeko tariki 05 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Tariki 07 Ukwakira 2023 ni bwo basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Healing Center Church i Remera. Gusaba no gukwa byabaye kuri iyi tariki, bibera kuri Ahava River Kicukiro.

Kuwa 24 Kamena 2023 ni bwo Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bari bamaze igihe bakundana. Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira.

Kuva mu bwana bwe, Brian Blessed yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura na Kirk Franklin w'izina rikomeye ku Isi dore ko yibitseho Grammy Awards zigera kuri 20. Brian Blessed yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

Dinah Uwera yamenyekanye mu ndirimbo yise "Nshuti" yamuciriye amarembo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ubuhanga bwe bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira 'stage' n'umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda.

Ni umuhanzikazi w'agatangaza u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda. Ntiyakunze kugaragara kenshi mu muziki kubera izindi nshingano, ariko iyo abonye umwanya akora ibitangaza. Ni umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Healing Center Church i Remera.

Bigeze guterana imitoma mu buryo bukomeye!

Nyuma y'amasaha macye, Brian yambitse impeta Dinah, baratomoranye biratinda. Brian Blessed yaragize ati “Rimwe na rimwe numva ari nk'inzozi, ariko naje gusanga byose ari ukuri kandi ndi umunyamahirwe umwe muri iyi si nziza. Warakoze kuba uwanjye. Ndagukunda byimazeyo mu isi yanjye Dinah Uwera. Ubuzima bwanjye butangiranye nawe aka kanya, rukundo rwanjye Dinah ".

Dinah Uwera uzwi mu ndirimbo “Nshuti " ndetse na "Says The Lord", nawe yananiwe kwiyumanganya, agaragaza akari ku mutima we nyuma yo kwambikwa impeta na Brian Blessed.  Yavuze ko nta mpamvu yari afite yo guhakanira Brian Blessed wamusabye urukundo, na cyane ko Imana ari yo yamwemeye mbere ye.

Yumvikanishije ko abandi basore bataravuka bityo akaba ari uwa Brian Blessed, umusore rukumbi abona ku Isi. Ati: “Nifuje kuguhitamo, abagahatanye nawe kuntwara ntibaravuka kandi nta mahitamo asigaye. Kukwemera ntabwo ari ukukugirira impuhwe kuko Imana yakwemeye mbere kandi nayobotse ubuyobozi bwayo gusa ".

Ati “Navuze Yego ku buyobozi bwawe kandi ndagukunda Brian. Ndi umunyamugisha kwitwa Umunyamugisha. Igihe birangiye ubonye Brian, umenya ko atatinze cyangwa ngo aze kare ahubwo ni mu gihe gikwiriye (Ikinyacumi kigumaho). Uru rugendo ni urugendo rutangaje hamwe nawe ".

Brian Blessed na Dinah Uwera bari kwizihiza isabukuru y'imyaka 2 bamaranye mu rushako

Brian Blessed na Dinah Uwera bakomoje ku gusubira mu kwezi kwa Buki ariko mu buryo bw'umwihariko

Ubukwe bwabo bwabaye mu gihe nk'iki mu mwaka wa 2023

Brian na Dinah bagiye gusangira Noheli n'abatishoboye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 2 y'urushako


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...