Brian Blessed yanditse ubutumwa bwuje urukundo yageneye Dinah, amushimira kuba yarabaye umugore we, inshuti ye magara ndetse n’umufatanyabikorwa we mu murimo w’Imana.
Yagize ati: “Isabukuru nziza y’imyaka itatu y’ubukwe, rukundo rwanjye, Dinah wanjye. Imyaka itatu y’urushako, kandi icyo nshobora gukora ni ugushimira Imana ko yampaye wowe.”
Brian yavuze ko buri mwaka w’uru rugendo wagize inkuru yawo yihariye. Yasobanuye ko umwaka wa mbere wari nk’igihe cyabo cy'ukwezi bwa buki 'honeymoon', kikaba cyarabaye intangiriro nziza yuzuyemo ibihe bitazibagirana.
Umwaka wa kabiri awusobanura nk’igihe batangiye gukorera Imana no kubaka umurimo wabo hamwe, baba umugabo n’umugore ariko banaba abafatanyabikorwa mu ntego imwe.
Umwaka wa gatatu, Brian yavuze ko ari umwaka wihariye kuko Dinah yamuhinduriye ubuzima ku nshuro ya kabiri, amugira umubyeyi w’umuhungu wabo w’imfura, Rauel.
Yagize ati: “None umwaka wacu wa gatatu wabaye umwihariko. Wongeye guhindura ubuzima bwanjye, ungira umubyeyi w’umuhungu wacu mwiza, Rauel. Mbega umugisha n’ubuhamya bw’ubudahemuka bw’Imana!”
Brian yakomeje ashimira Dinah, avuga ko atari umugore we gusa, ahubwo ko ari n’inshuti ye magara, umufatanyabikorwa we mu murimo w’Imana, uwo basengana ndetse akaba n’umuntu yumva atekanye iyo bari kumwe.
Yagize ati: “Rukundo rwanjye, urenze kuba umugore wanjye. Uri urukundo rw’umutima wanjye, inshuti yanjye magara, umufatanyabikorwa wanjye mu murimo w’Imana, uwo dusengana ndetse n’aho numva ntekanye.”
Brian yavuze ko akunda uburyo Dinah akunda Imana, uko amukunda ndetse n’uburyo yitanga ku muryango wabo. Yavuze ko ari umugore yasengeye, kandi ko ari we yifuzaga ko bazafatanya mu buzima, mu murimo w’Imana, mu muryango no mu bihe byose by’ubuzima.
Ati: “Uri umugore nasengeye, uwo nifuzaga ko twabana mu buzima, mu murimo w’Imana, mu muryango no muri buri gihe cy’ubuzima. Unyuzuza mu buryo amagambo adashobora gusobanura.”
Brian yavuze ko n’iyo ahabwa amahirwe yo guhitamo bundi bushya, yakongera guhitamo Dinah nta kuzuyaza. Ati: “Ndamutse nongeye guhitamo, nakongera ngahitamo wowe nta gushidikanya. Ndashaka gukomeza kugukunda, gukorera Imana turi kumwe, kurera abana bacu turi kumwe no gusaza ndi iruhande rwawe.”
Yasoje ubutumwa bwe ashimira Dinah kuba yaramuhisemo, akamukunda ndetse bakubakana ubuzima hamwe. Ati: “Imana yabaye indahemuka cyane kuri twe, kandi nizera ko inkuru nziza kurushaho y’ubuzima bwacu ikiri imbere.”
Isabukuru y’imyaka itatu y’ubukwe bwabo ibaye nyuma y’igihe gito Brian Blessed na Dinah Uwera bibarutse umwana wabo wa mbere, umuhungu bavuga ko ari igisubizo cy’amasengesho yabo.
Umwana wabo yavukiye kuri DMC i Kicukiro, ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, saa 9:59 za mu gitondo. Ababyeyi be bamwise Rauel Nkubito Blessed, aho bavuga ko izina Rauel risobanura “Inshuti y’Imana.”
Mu kiganiro na inyaRwanda, Brian Blessed yashimiye Imana ko yumvise amasengesho yabo ikabaha icyo bari bayisabye. Ati: “Ndashima Imana cyane ko ari iyo kwizerwa, ko yumvise gusenga kwacu ikaduha icyo twayisabye.”
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira, yavuze ko kuba umubyeyi ari indi nshingano y’umunezero Imana yamuhaye.
Yashimiye by’umwihariko umugore we Dinah n’imfura yabo. Ati: “Imana yongeye kungirira icyizere, impa izindi nshingano z’umunezero. Impaye umugisha w’urubyaro, nyuma y’umugore mwiza nkunda, Dinah Uwera, n’umwana wanjye w’imfura w’umuhungu.”
Brian Blessed na Dinah Uwera ni bamwe mu baramyi bakunzwe mu Rwanda. Ku wa 24 Kamena 2023, ni bwo Brian Blessed yasabye Dinah kuzamubera umugore, amwambika impeta mu birori byabereye i Kibuye mu Karere ka Karongi, hafi y’Ikiyaga cya Kivu.
Ku wa 7 Ukwakira 2023, Brian yasabye anakwa Dinah mu birori byabereye kuri Ahava River i Kicukiro. Kuri uwo munsi, aba bombi berekeje kuri Healing Center Church i Remera, aho basezeranye imbere y’Imana n’abantu, biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Brian Blessed ni umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel wamamaye mu ndirimbo "Dutarame"

Brian Blessed na Dinah Uwera baherutse kwibaruka imfuya yabo y'umuhungu



Imyaka 3 irashize kuva Brian Blessed na Dinah basezeranye imbere y'amategeko









Brian Blessed na Dinah bari mu mashimwe yo kwibaruka imfura bise Rauel Nkubito Blessed
