Brian Blessed na Dinah Uwera bibarutse imfura bashimira Imana yumvise amasengesho yabo

Imyidagaduro - 02/10/2026 3:50 PM
Share:
Brian Blessed na Dinah Uwera bibarutse imfura bashimira Imana yumvise amasengesho yabo

Brian Blessed n’umugore we Dinah Uwera bibarutse umwana wabo wa mbere w’umuhungu, bavuga ko ari igisubizo cy’amasengesho yabo ndetse ko bishimiye cyane umugisha w’urubyaro bahawe n’Imana.

Umwana wabo w’umuhungu yavukiye kuri DMC i Kicukiro, ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, saa 9:59 za mu gitondo. Ababyeyi be bamwise Rauel Nkubito Blessed. Izina Rauel risobanura “Inshuti y’Imana.”

Mu kiganiro na inyaRwanda, Brian Blessed yashimiye Imana ko yumvise amasengesho yabo ikabaha icyo bayisabye. Yagize ati: “Ndashima Imana cyane ko ari iyo kwizerwa, ko yumvise gusenga kwacu ikaduha icyo twayisabye.” 

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira, yakomeje avuga ko kuba umubyeyi ari indi nshingano y’umunezero Imana yamuhaye, ashimira by’umwihariko umugore we Dinah ndetse n’umwana wabo w’imfura.

Yagize ati: “Imana yongeye kungirira icyizere, impa izindi nshingano z’umunezero. Impaye umugisha w’urubyaro, nyuma y’umugore mwiza nkunda, Dinah Impaye, n’umwana wanjye w’imfura w’umuhungu.”

Brian Blessed na Dinah Uwera ni bamwe mu baramyi bazwi mu Rwanda. Ku wa 24 Kamena 2023, ni bwo Brian Blessed yasabye Dinah kuzamubera umugore, amwambika impeta mu birori byabereye ku Kibuye mu Karere ka Karongi, hafi y’Ikiyaga cya Kivu.

Dinah na we yemeye kuzamubera umufasha w’ibihe byose. Nyuma yaho, ku wa 7 Ukwakira 2023, Brian yasabye ndetse anakwa Dinah mu birori byabereye kuri Ahava River i Kicukiro.

Kuri uwo munsi, abo bombi berekeje kuri Healing Center Church i Remera, aho basezeranye imbere y’Imana n’abantu, biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Havugijwe impundu mu muryango wa Brian Blessed na Dinah Uwera bibarutse imfura

Brian Blessed na Dinah ubwo biteguraga kwibaruka

"Imana yumvise gusenga kwacu iduha icyo twayisabye" Brian Blessed na Dinah

Umuramyi w'icyamamare Diana Kamugisha hamwe na Dinah Uwera wibarutse imfura ye na Brian Blessed


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...