Brian Blessed na Dinah Uwera basangiye Nohelin’abakobwa 80 babyariye iwabo n’abana barenga 200

Iyobokamana - 25/12/2025 9:44 AM
Share:
Brian Blessed na Dinah Uwera basangiye Nohelin’abakobwa 80 babyariye iwabo n’abana barenga 200

Abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Brian Blessed na Dinah Uwera, bakoze igikorwa cy’urukundo cyo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli basangira n’abakobwa 80 babyariye iwabo bakiri bato, ndetse n’abana barenga 200 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo.

Brian na Dinah bagize amahirwe yo gusangira Noheli n’abakobwa babarirwa hafi kuri 80, buri wese ari kumwe n’umwana we. Umukuru muri abo bakobwa yari ufite imyaka 20 mu gihe abandi bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19. Ibi byabereye mu Bugesera, ahitwa Mbyo–i Mayange, aho basangiye amafunguro n’ibinyobwa, banatanga imyenda y’abana.

Brian Blessed wamamaye mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira, yabwiye inyaRwanda ko iki gikorwa cyari kigamije gusangira ibyishimo bya Noheli n’abo babyeyi bakiri bato, no kubereka ko batari bonyine.

Ati: “Twasangiye n’abakobwa bagera kuri 80 buri wese ari kumwe n’umwana we. Twabafashije mu byo kurya n’ibyo kunywa, tubaha n’imyenda y’abana. Icy’ingenzi kurusha ibindi, twaganiriye Ijambo ry’Imana tubabwira ko Imana ibakunda kandi ko hakiri ibyiringiro.”

Yakomeje avuga ko banabahaye inama zijyanye n’ubuzima, by’umwihariko ubuzima bw’imyororokere, ndetse bakorana n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze za Leta bari kumwe muri icyo gikorwa. Ati: "Imana yacu ihabwe icyubahiro kuko ni iyo kwizerwa".

Nyuma yo gusura i Bugesera, Brian Blessed na Dinah Uwera bakomereje igikorwa cyabo cy’urukundo i Nyamata ndetse n' i Nyamirambo ku Mumena, aho basangiye Noheli n’abana barenga 200. Brian yagize ati: “Byari byiza cyane kandi byari umugisha kubona inseko ku maso y’abo bana. Byari Noheli itandukanye, yuzuye urukundo n’ineza.”

Bashimiye byimazeyo abantu n’imiryango yabashyigikiye kugira ngo iki gikorwa kigerweho, by’umwihariko BiBBi Day Care iyobowe na Sarah Mutesi, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma abo babyeyi n’abana bagira ibyishimo. Basabye Imana yo mu ijuru kubaha umugisha.

Iki gikorwa cyahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ishize Brian na Dinah basezeranye. Basezeranye imbere y’Imana ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye muri Healing Center Church i Remera, mu gihe basezeranye imbere y’amategeko tariki 05 Ukwakira 2023 ku Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Brian Blessed yashimiye Imana yamuhaye umugore mwiza, agaragaza urukundo rudasanzwe akunda Dinah Uwera. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, yagize ati: “Hahirwa umugabo wabonye umugore nkawe. Mu myaka ibiri ishize ntacyo nicuza. N’iyo nakongera guhitamo, nakongera nkaguhitamo, kandi nzahora nguhitamo iteka.”

Mu buryo butunguranye ariko bwuzuye ubuhamya bw’urukundo, ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 2 mu rushako, Brian Blessed yatangaje ko we na Dinah bateganya gusubira mu kwezi kwa buki, ariko mu buryo budasanzwe, babinyujije mu gikorwa cy’urukundo cyo gusangira n’ababyeyi babyariye iwabo bakiri bato. Icyo gikorwa bagikoze ku munsi ubanziriza Noheli, ku wa 24 Ukuboza 2025.

Brian Blessed na Dinah Uwera bombi ni abaramyi b’inararibonye bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Brian Blessed azwi mu ndirimbo zirimo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira, mu gihe Dinah Uwera yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nshuti”, yanamuhesheje gusangira urubuga n’umuramyi mpuzamahanga Don Moen.

Iki gikorwa cyabo cy’urukundo cyakiriwe neza n’abantu benshi, aho bagaragaje ko urukundo rw’ukuri rutagarukira mu magambo gusa, ahubwo rugaragarira mu bikorwa bifasha abandi no kubasubiza icyizere.

Dinah Uwera wamenyekanye mu ndirimbo "Nshuti"

Bafashe umwanya wo gutambira Imana nyuma yo gusangira Noheli na Dinah na Brian

Brian Blessed yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Dutarame"

Ababyeyi bahawe Noheli na Dinah & Brian babashimiye cyane banabasabira umugisha ku Mana

Brian na Dinah bamaze imyaka ibiri basezeranye kubana akaramata


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...