Breaking:Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

Imikino - 30/08/2025 11:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Breaking:Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

Shema Fabrice wayoboraga ikipe ya AS Kigali yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA asimbuye Munyantwali Alphonse.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025 mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena Hotel, ni bwo habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo izayiyobora mu myaka ine iri imbere.

Shema Fabrice wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida nyuma y’uko ari we wari waremerewe kwimamaza wenyine yatowe n'abanyamuryango ba FERWAFA 51 muri 53 bitabiriye iyi nama aho 2 basigaye bo bifashe. 

Abo azakorana na bo ari nabo yatoranywe nabo ni Mugisha Richard nka Visi Perezida wa Mbere, Me Gasarabwe Claudine nka Visi Perezida wa Kabiri, Komiseri ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré.

Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Louis.

Shema Fabrice asimbuye Munyantwali Alphonse wari wari waratorewe kuyobora FERWAFA mu kwezi kwa 6 kwa 2023 nyuma y’uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko abari bayigize benshi beguye.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA 

Perezida wa FERWAFa ucyuye igihe 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...