Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2021, M Irene yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko kuri uyu wa Gatatu saa tanu z'amanywa azatanga itangazo rirebana na sosiyete y'umuziki yashinze yise M. Irene Entertainment.
Abantu batandukanye barenga ibihumbi 215 bamurikira kuri Instagram bamubajije niba ari indirimbo nshya ya Niyo Bosco agiye gusohora cyangwa niba ari indirimbo y'indi Vestine na Dorcas agiye gusohora.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu, yageneye abanyamakuru, M.Irene yavuze ko ashingiye ku ntego za kompanyi ya "M. Irene Entertainment" n'isesengura ryakozwe "MIE yifuje kumenyesha abakunzi bayo ndetse n'umuryango mugari wa muzika ko guhera ku wa 7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n'abahanzi Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas."
Ntiyatangaje impamvu zatumye atandukana n'aba bahanzikazi yatangiye gufasha kuva mu 2020, ariko "mu minsi iri imbere" azavuga impamvu yahagaritse imikoranire n'aba bakobwa bakiri ku ntebe y'ishuri.
Muri iri tangazo, M. Irene yashimye uburyo abakunzi b'umuziki bakiriye Vestine na Dorcas ndetse "n'uburyo mutahwemywe kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa muzika batangiye." Yizeza ko M. Irene Entertainment izakomeza guha ibyiza abakunzi bayo.
Kuri konti ye ya Instagram, biracyagaragara ko M. Irene ari umujyanama w'abahanzi Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco. Ni mu gihe, Konti ya Instagram ya Vestine na Dorcas yamaze kongerwaho hejuru M. Irene Entertainment.
Biracyari urujijo!
Hashize ukwezi kumwe hafunguwe konti ya Youtube iri mu mazina ya MIE Empire ikurikirwa (Subscribers) n'abantu ibihumbi 21. Iyi konti yamaze gushyirwaho indirimbo za Vestine na Dorcas; hariho indirimbo 'Papa' ya Vestine na Dorcas imaze kurebwa n'abantu batageze ku bihumbi umunani.
Hariho indirimbo 'Adonai' imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 250, hari kandi indirimbo 'Isi' ya Addy- B ndetse n'indirimbo ya Niyo Bosco yitwa 'Ubutsinzi'. Aba bakobwa basanzwe bafite shene ya Youtube yitwa 'Vestine na Dorcas'. Iyi shene iriho indirimbo 'Nahawe Ijambo' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 3, hariho indirimbo 'Papa' iri hafi kuzuza ibihumbi 700.
Amashusho y’indirimbo “Adonaï" baherutse gusohora ntabwo ari kuri iyi shene ya Youtube yabo ahubwo yashyizwe kuri Shene ya M. Irene Empire. Iyi shene yabo inariho indirimbo z'abandi bahanzi bagiye basubiramo mu bihe bitandukanye. Mu gihe cy’umwaka bari bamaze bakorana, M Irene yafashije aba bakobwa gusohora indirimbo eshatu ziri kuri Album yabo ya mbere.
M Irene yatangaje ko yahagaritse gukora na Vestine na Dorcas ku mpamvu azamenyesha mu minsi iri imbere
Vestine na Dorcas bavuye mu maboko ya M. Irene nyuma yo kubakorera indirimbo eshatu zakunzwe mu buryo bukomeye
