Iri rushanwa rizitwa African Grand Prix,
rizabera mu nzira nshya yihariye izubakwa mu Karere ka Bugesera, mu bilometero
40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera
kiri kubakwa.
Aya masezerano ni intambwe ikomeye ku Rwanda mu
rugendo rwo gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga binyuze muri siporo,
ndetse no ku mugabane wa Afurika umaze imyaka isaga 30 utakira irushanwa rya
Formula 1.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Formula 1,
ubuyobozi bw’iri rushanwa bwagaragaje ko uyu mushinga wagezweho nyuma y’imyaka
myinshi y’imikoranire, hagamijwe gushyiraho urufatiro rukomeye ruzatuma
haboneka irushanwa ryujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi rirambye.
Inzira izakinirwaho iri rushanwa yateguwe n’uwahoze
ari umushoferi wa Formula 1, Alex Wurz, akaba azakorana n’ibigo bya Tilke na
DAR mu igenamigambi no mu iyubakwa ryayo.
Iyi nzora izubakwa ku buryo buzajya bujyana
n’imiterere y’ahazubakwa, hifashishijwe ubutumburuke n’imiterere y’imisozi y’u
Rwanda, kugira ngo abashoferi bahangane n’inzira yihuta , igororotse mu bice
bimwe ariko inagoye mu bindi, inafasha abafana gukurikirana neza isiganwa.
Formula 1 irifuza ko iri rushanwa rizafasha mu kwagura
umubare w’abakurikira uyu mukino muri Afurika, umugabane ufite amahirwe menshi
yo guteza imbere uyu mukino ugereranyije n’ahandi nka Burayi, Aziya na Amerika.
Perezida Kagame yavuze ko inyungu zaryo
zitazagarukira ku isiganwa rimwe
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze
ko aya masezerano azahindura amateka ya Formula 1, kuko Afurika imaze imyaka
irenga 30 itakira iri rushanwa.
Yagize ati: “Mu myaka isaga mirongo itatu, shampiyona
y’amasiganwa y’imodoka ikomeye kurusha izindi ku Isi yakomeje kuba itabera kuri
uyu mugabane, ariko ibyo bigiye guhinduka binyuze muri aya masezerano".
“U Rwanda rwishimiye kwakira Formula 1 African Grand Prix no gusangira aka kanya n’abafana barenga miliyoni 100 bo muri Afurika, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko rukwiye kubona uyu mukino ubereye iwabo;
Bakibonamo abantu bashobora kuwugiramo uruhare nk’abahanga mu by’ubwubatsi
n’ubumenyi ngiro, abatekinisiye, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abashoferi
b’amasiganwa mu gihe kizaza.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko inzira ya wa Bugesera, izaba iri hafi y’Ikibuga
Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, izatanga akazi, ubumenyi, ubukerarugendo
n’amahirwe mashya y’ubucuruzi mu Rwanda no mu karere mu myaka myinshi iri
imbere.
Yongeyeho ko intego y’u Rwanda itari iyo kwakira
isiganwa rimwe gusa, ahubwo ari ugushyiraho umushinga uzasigira inyungu
zirambye Abanyarwanda.
Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, na we
yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu mateka y’iri rushanwa, kuko
rizaba ryongeye gukorera kuri buri mugabane utuwe n’abantu.
Yagize ati: “Afurika yamye iri mu cyerekezo cy’ahazaza ha Formula 1. Kuva mu ntangiriro, twari twiyemeje kugaruka kuri uyu mugabane mu buryo bukwiye, dufatanyije n’umufatanyabikorwa mwiza, dufite intego z’igihe kirekire n’icyerekezo gisobanutse cyo kuzana impinduka zifatika.”



U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1, agamije kwakira iri rushanwa rikomeye ry’imodoka guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030
AMASHUSHO AGARAGAZA UKO PEREZIDA KAGAME YAKIRIYE KWAKIRA FORMULA 1 MU RWANDA
