Kuri uyu Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John uzwi nka K John.
Icyakora Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yagizwe umwere ku cyaha cyo gusakaza
no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Icyo
urukiko rwagendeyeho:
Kuri
Djihad, umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye rurimo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha.
Ikindi
ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho
‘screenshot’ akagashyira kuri 'status' ye akanagakoresha mu biganiro, bishimangira
ko yari afite umugambi.
Ishimwe
Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera
akabariro kandi akajya ayakwirakwiza muri Groups za WhatsApp bigize icyaha cyo
gukwirakwiza.
Kwizera
Nestor kuba yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize
icyaha cyo gukwirakwiza.
Urukiko
rwasobanuye ko nubwo yavuze ko yatse ayo mashusho ashaka kuyareba ariko akaba yarayakwirakwije,
bigize icyaha.
Kuri
Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka
n’abandi bigize icyaha.
Umucamanza
kandi yategetse ko Ishimwe Patrick Pazzoman "agizwe umwere".
Ikindi
kandi Ubushinjacyaha ntaho bugaragaza uwo yaba yaroherereje ayo mashusho.
