Breaking: Cecile Kayirebwa ntagitaramiye i Huye muri Iwacu Muzika Festival, yasimbujwe Impala na Clarisse Karasira

Imyidagaduro - 09/07/2019 2:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Breaking: Cecile Kayirebwa ntagitaramiye i Huye muri Iwacu Muzika Festival, yasimbujwe Impala na Clarisse Karasira

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Fest birakomeje, nyuma yuko bitangiriye i Musanze bigakomereza i Rubavu, ibi bitaramo bigomba gukomereza mu karere ka Huye, aho kugeza ubu igitaramo cyaho cyamaze kuzamo impinduka zatumye Cecile Kayirebwa atakitabiriye iki gitaramo, akaba yasimbujwe Impala na Clarisse Karasira.

Ubusanzwe igitaramo kizabera i Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 cyari cyitezwemo itsinda rya Urban Boys, Dogg,Active, Rafiki, Victor Rukotana, Nsengiyumva (Igisupusupu) na Cecile Kayirebwa. Icyakora bitunguranye ku munota wa nyuma ntabwo uyu mubyeyi akibashije kwitabira iki gitaramo kubera impamvu yasobanuriye ubuyobozi bwa EAP isanzwe utegura ibi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival.

Itangazo EAP yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 bagize bati " Nyuma y'ikiganiro ubuyobozi bwa EAST AFRICAN PROMOTERS bwagiranye n'abarebera inyungu za Cecile KAYIREBWA, buramenyesha abakunzi ba Iwacu Muzika Festival by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Huye ko umuhanzi Cecile KAYIREBWA atakitabiriye igitaramo cya IWACU MUZIKA FESTIVAL ku bw’umunaniro afite akaba atemerewe gukora ingendo ndende. East African Promoters iboneyeho kumenyesha ko abahanzi; ORCHESTRE IMPALA na CLARISSE KARASIRA, bongerewe ku rutonde rw'abazataramira muri iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2019 muri Stade ya Kaminuza y'u Rwanda i Huye."

Tubibutse ko kugeza ubu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rimaze gukora ibitaramo bibiri muri bitanu biteganyijwe, aha bakaba bamaze gutaramira mu Amajyaruguru (Musanze), Iburengerazuba (Rubavu) hakaba hatahiwe Huye mu ntara y’Amajyepfo, Ngoma i Burasirazuba ndetse no mu mujyi wa Kigali. Igitaramo cy'i Huye kizatangira saa sita z'amanywa kukinjiramo bizaba ari ubuntu mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y'icyubahiro yo bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw).

EAP

Itangazo rya East African Promoters ryamenyeshaga abakunzi ba muzika i Huye ko Cecile Kayirebwa atakitabiriye


Impala na Clarisse Karasira ni bo basimbuye Cecile Kayirebwa mu gitaramo cy'i Huye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...