Breaking: Bwa mbere Davis D yerekanye umukunzi we ahishura byinshi-AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/09/2022 9:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Breaking: Bwa mbere Davis D yerekanye umukunzi we ahishura byinshi-AMAFOTO

Ikishaka David wamamaye mu muziki nyarwanda nka Davis D, bwa mbere yerekanye umukobwa yihebeye anagira icyo amuvugaho mu magambo yuzuye urukundo n’imitoma itagira iko isa.

Davis D wagiye uvugwa mu Rukundo inshuro nyinshi rimwe na rimwe bazimwitirira ntagire icyo abivugaho cyangwa akagira icyo abivugaho, kuri ubu yaciye akagozi ahamiriza inyaRwanda.com umukunzi we mushya.

Mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com, uyu muhanzi yavuze ko nta byinshi yatangaza muri aka kanya ariko avuga ko anyuzwe no kwerekana umukunzi we, cyane ko atewe ishema n’urukundo rwabo.

Mbere y’uko aganira na inyaRwanda.com, Davis D yabanje gushyira ifoto we n’umukunzi we bari mu bufaransa ku munara muremure wa Tour Eiffel uyu muhanzi amaze kumuha indabo, maze arahindukira aramureba.

Mu magambo yifashishije akimara gusangiza abamukurikira ayo mafoto, Davis D yavuze ko uyu ariwe ‘’NUMBER ONE’’ kuri we.

Davis D atangaje ibi mu gihe akibereye mu burayi aho amaze igihe ataramira, ndetse kuri ubu akaba ahafite ikindi gitaramo gikomeye mu gihugu cy’Ubudage ku itariki 17 Nzeri 2022, ndetse n’ikindi afite I Goma muri Congo tariki 6 Ukwakira 2022.


Davis D yamujyanye ahantu habereye ijisho ku munara muremure mu Bufaransa

Davis D ni umusore ufite umwihariko mu muziki uhereye ku buryo ibihangano bye biba bikozwemo mu buryo bw’amajwi, ndetse n’imyambarire idasanzwe agaragaza mu mashusho yazo.

Bitandukanye n’abandi bahanzi benshi, usanga ashyigikirwa na se cyane kuko yaba muri studio, mu bitaramo n’ahandi badatana, ibintu avuga ko yishimira ariko akemeza ko bitamutungura kuko se nawe yabaye umunyamuziki kandi akaba ataraheranywe n’ibihe.

Davis D yavukiye mu Mujyi wa Butare ariko ababyeyi be baza kuhava atangiye gukura, bamuzana mu Mujyi wa Kigali n’abavandimwe be. Ababyeyi ba Davis D bari abaririmbyi bakomeye, ndetse uyu musore avuga ko aribo yakomoyeho impano ye.


Davis D yari yabanje gutera imitoma umukunzi we

DAVIS D AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE BIG LOVE ICA AMARENGA Y'URUKUNDO RWE N'UMUKUNZI WE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...