Ni mu mukino wo ku munsi wa Mbere wo mu itsinda C wakinwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru saa Sita kuri MetLife Stadium New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe y’igihugu ya Morocco yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Azzedine Ounahi.
Iyi kipe y’igihugu yakomeje kurusha Brazil ubundi ku munota wa 21 ifungura amazamu ku mupira muremure Brahim Diaz yari ahaye Ismael Saibari ariruka asiga ba myugariro awushyira mu nshundura.
Nyuma y’uko Brazil itsinzwe iki gitego yabaye nk’ikangutse itangira gushaka uko yakwishyura ku munota wa 32 Vinicius Junior ahabwa imupira na Bruno Guimaraes aracengq arahindukira ashyira umupira mu nshundura mu buryo buryoheye ijisho.
Ku munota wa 45 Lucas Paqueta yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cya Brazil ku ishoti yari arekuye ariko Yassine Bounou aratabara arikuramo.
Mu gice cya kabiri Brazil yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Roger Ibenez na Casemiro hajyamo Danilo na Fabinho.
Iyi kipe itozwa na Carlo Ancelotti yasatiriye ishaka igitego cya kabiri ariko ba myugariro ba Morocco bakabima aho kumenera. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kirakomeza kuri iki Cyumweru aho saa Cyenda z'urukerera n'ubundi Haiti irakina na Scotland naho saa kumi Nebyiri Australia ikine na Turukiya .

Vinicius yishimira igitego yatsinze


Ismael Saibari yishimira igitego yatsinze

Brazil yanganyije na Morocco 1-1
