Brandy yahawe inyenyeri y'icyubahiro ya 2,839 muri Hollywood Walk of Fame

Imyidagaduro - 31/03/2026 7:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Brandy yahawe inyenyeri y'icyubahiro ya 2,839 muri Hollywood Walk of Fame

Umuhanzikazi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya R&B, Brandy Norwood uzwi cyane nka Brandy, yahawe inyenyeri ya 2,839 muri Hollywood Walk of Fame, mu rwego rwo kumushimira uruhare rudasanzwe yagize mu muziki n’imyidagaduro muri rusange.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 30 Werurwe 2026, kibera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yashyiriwe inyenyeri ku muhanda wa Hollywood Boulevard, imbere ya Arrive Hollywood. Yayihawe mu cyiciro cya “Recording”, gishyira mu rwego abahanzi bagize uruhare rukomeye mu muziki.

Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Issa Rae ndetse na Kenneth 'Babyface' Edmonds, mu gihe wayobowe na Sibley Scoles.

Ubuyobozi bwa Hollywood Chamber of Commerce butegura ibikorwa bya Hollywood Walk of Fame bwatangaje ko Brandy ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhindura no guteza imbere injyana ya R&B igezweho.

Ana Martinez, ushinzwe ibikorwa bya Walk of Fame, yavuze ko Brandy amaze imyaka irenga 30 ari ku isonga mu myidagaduro, aho ijwi rye n’ubuhanga bwe byagize uruhare mu guteza imbere umuziki ndetse bikaba byaragize ingaruka nziza ku gisekuru cy’abahanzi bakurikiyeho.

Brandy yatangiye umuziki akiri muto cyane, kuko yatangiye kuririmba afite imyaka ibiri, akurira mu muryango ukunda umuziki no mu rusengero. Ibi byamufashije kubaka ijwi ridasanzwe ryaje kugira uruhare mu guhindura umuziki wa R&B n’uwa Pop.

Album ye ya mbere yise Brandy yasohotse mu 1994 ikaba yaragurishijwe cyane kugeza igeze ku rwego rwa 4x Platinum. Mu 1998, yasohoye album Never Say Never yamugize icyamamare ku rwego mpuzamahanga, aho yagurishijwe kopi zirenga miliyoni 16.

Indirimbo yakoranye na Monica yitwa The Boy Is Mine yamaze ibyumweru 13 iri ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100, iba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu mateka y’umuziki.

Mu zindi album zakunzwe yakoze harimo Full Moon, Afrodisiac, Human, Two Eleven na b7. Muri rusange, Brandy amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 40 z’indirimbo ku Isi hose.

Si mu muziki gusa yagaragaje ubuhanga, kuko no kuri Televiziyo yigaragaje cyane. Yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Moesha yamamaye cyane hagati ya 1996 na 2001, ndetse anagaragara mu zindi nka Star, The Game na Queens.

Mu 1997, yanditse amateka ubwo yakoranaga na Whitney Houston gukina nka Cinderella muri filime ya Disney, aba Umunyamerika w’umwirabura wa mbere uhawe iyo nshingano, mu gikorwa cyarebwe n’abantu barenga miliyoni 60.

Ku bijyanye n’ibihembo, Brandy yegukanye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards, American Music Awards ndetse n’ibihembo bya NAACP, bigaragaza ubuhanga bwe n’uruhare rwe mu muco n’imyidagaduro.

Mu 2026, yongeye guhabwa igihembo cya “Black Music Icon Award” cyatanzwe na Recording Academy ibinyujije muri Black Music Collective.

Uretse umuziki n’imyidagaduro, Brandy yanagaragaje umutima wo gufasha, aho yashinze Norwood Kids Foundation igamije gufasha urubyiruko rutishoboye, ndetse akorana n’imiryango mpuzamahanga nka UNICEF mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abana.

Iyi nyenyeri ahawe i Hollywood ni ikimenyetso cy’urugendo rurerure rwaranzwe n’impano, umurava n’uruhare rwe rukomeye mu myidagaduro ku Isi.

Brandy akomeje kuba isoko y’ihumure n’icyitegererezo ku bahanzi benshi bo mu bihe bya none n’ibizaza.


Brandy yahawe inyenyeri ya 2,839 muri Hollywood Walk of Fame, ashimirwa uruhare rwe rukomeye mu muziki no mu myidagaduro


Brandy akomeje kwandika amateka, aho yinjijwe mu byamamare bifite inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...