Brando Shion yatangaje byinshi ku mwuga wo kwerekana imideli mu Rwanda

Imyidagaduro - 13/10/2021 4:32 AM
Share:
Brando Shion yatangaje byinshi ku mwuga wo kwerekana imideli mu Rwanda

Umwe mu banyamideli witwa Brando yatangaje imbogamizi zikomeye bahura nazo nk’abanyamideli, anatanga inama kubifuza kuba bawutangira n’abawukomeza nyuma y’uko icyorezo cyari cyaratumye benshi bawuvamo.

Yiswe Sankara Jackson, yamamara mu ruhando rw’imideli nka Brando Shion, umwuga yinjiyemo neza mu mwaka wa 2017. 

Aganira n’INYARWANDA, yatangiye avuga uko yinjiye mu bijyanye n’imideli ati: “Natangiye urugendo rwanjye rwo kumurika imideli mu mwaka wa 2017, bisa nk’aho bitoroshye cyane ko umwuga w’imurika mideli wasaga nk’aho ukizamuka, ibirori byo kumurika imideli ari bicye, abatunganya imyambaro n’ibindi bijyana nayo ari bacye nabo kandi bataramenya uko bakwiye gukorana n’abanyamideli atari ugutegereza gusa ibitaramo." 

Akomeza agira ati: “Ahubwo umunyamideli ashobora na none gukora nk’umwe mu bagira uruhare mu kwamamaza imideli, bakaba banakora ku giti cyabo badategereje ibitaramo by’imboneka rimwe, twarakomeje nyamara narakomeje ndahatana ibica intege ariko byiyongera, haba abambwira ko ibyo turimo ari ukubura umukoro."

Hagati Brando Shion watangiye kwerekana imideli mu mwaka wa 2017 mu buryo bugoranye cyane

Byageze n’aho ababyeyi nabo ngo batizeraga ibyo akora. Ati: “Hakaba n’aho ababyeyi bambwiraga ko nshobora kuba ndigutakaza igihe kimwe na bagenzi banjye, ariko nk’uzi icyo ashaka sinacitse intege, narakomeje ndahatana." 

Brando yinjira neza uburyo igitecyerezo cyaje cyo gutecyereza uko yatangira gufasha abandi banyamideli, ati: “Kugeza n’aho nabonye ko inzira tunyuramo itoroshye, nk’abanyamideli tutakifuriza abari inyuma ko nabo bazicamo, niko kwicara ntekereza noneho ku kuntu uwo mwuga w’imurika mideli wakongererwa agaciro nawo ukaba umwuga ushobora gutunga abawukora, niko gutangiza Rwanda Actor and Actresses Models Management."

Asobanura iby’umushinga wo gufasha abanyamideli, Brando yagize ati: “Gahunda natangije imaze kuba ngari, ifite mu nshingano gushakira abanyamideli imirimo cyane ko dukorana n’abahanga imideli, ikompanyi zitumanaho mukubamamariza, nk’iyo bagize abo bacyenera baratubwira na none kandi dukorana n’abahanzi aho tubahereza abanyamideli babigize umwuga bifashisha mu mashusho, ibyo nanone bikajyana na filimi aho turimo turi no kuvugana na Kwetuafrica aho tuzajya tubaha abanyamideli bacu bakabafasha."

Gusa na none Brando agaragaza ko ‘Rwanda Actor and Actress Models Management’ n’ubwo ikomeje imirimo yabangamiwe bikomeye n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo ubwo yari itangiye ibiraka byabuze bagasa nk’abasigariye ku izina agira ati: “Aho corona virus iteye isi yose muri rusange natwe twagezweho n’ingaruka zitari nziza, cyane ko ibitaramo n’ibirori byahise bihagaragara ".

"Ubwo biba ingorabahizi ku banyamideli twari dutunzwe no kumurika imideli muribyo, bamwe bajya mu yindi mirimo itandukanye dutekereza ko umwuga wimurika mideli ugiye hasi burundu. Gusa twaje kwicara twibaza uburyo noneho umu model ashobora gukomeza kwinjiza bitanyuze mu bitaramo byonyine, nka RAAMM twatangije inzira yo gushakira imirimo abanyamideli binyuze kuri murandasi."

Brando Shion watecyereje kuri barumuna be agatangiza RAAMM agamije kujya ashakira akazi anafasha abanyamideli mu buryo bunyuranye, n’ubwo we na bagenzi be bakomwe mu nkokora na COVID-19.

Atsindagira ingingo yo gushakira uburyo abanyamideli bwo gukomeza kubaho agira ati:"RAAMM yatangiye kuba igisubizo haba kubanyamideli  bumvaga ko birangiye, n’abatunganya imideli (imyambaro, inkweto, ibikomo n’ibindi), bibazaga igihe ibitaramo byo kumurika imideli bizongera gukomorerwa."

Mu gusoza, Brando agaragaraza ko RAAMM ari igisubizo ku banyamideli ndetse abafite impano yo kwerekana imideli bayigana banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, cyane ko noneho na COVID-19 iri kugenda yoroshya ayo akaba ari amahirwe akomeye kuribo nk’abanyamideli, yewe n’abantu batangiye kongera gutanga ibiraka biciriritse nyamara bafite icyizere ko uyu mwaka bazawusoza neza umunyamideli abayeho bisumbye uko ariho none.

RAAMM, bamaze gukorana n’abantu banyuranye barimo abahanzi nka Knowless Butera, Mr Kagame, Marina Deborah na Kenny Sol kimwe n’uko hari n'abanyamideli bigeze kohereza mu ikompanyi z’itumanaho bakabifashisha mu kazi kabo n’ubwo COVID-19 yabaye nk’ibakoma mu nkokora ariko bagakomeza guhatana.

 

Brando afite icyizere cyo kujya mbere kuko n’ubwo COVID-19 yakomye mu nkokora umushinga yari yatangije afatanije n'abandi, ubu aribwo abanyamideli bakwiriye kuba bamugana bagafatanya mu rugendo.

Wamwandikira ukanibuka gukanda follow unyuze kuri twitter facebook na Instagram hose yitwa Brando Shion

Uri umunyamideli wabigize umwuga cyangwa wifuza kubigira umwuga, wabandikira nk'abanyamideli bihurije hamwe muri Rwanda Actress and Actors Models Management (RAAMM), mugafatanya gushaka akazi no gukora umurimo wanyura ku mbuga za Brando Shion cyangwa za RAAMM




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...