BRALIRWA izaba ari umufatanyabikorwa wa Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali

Kwamamaza - 30/07/2025 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

BRALIRWA izaba ari umufatanyabikorwa wa Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali

BRALIRWA yatangaje ko ibinyobwa byayo bizaba ari umufatanyabikorwa wa shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28 Nzeri 2025.

Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye ku Rwanda kuko ari cyo gihugu cya mbere cya Afurika kizaba cyakiriye iyi  mikino yo gusiganwa ku magare ikomeye ku Isi.

Shampiyona y'isi ya UCI ni rimwe mu isiganwa rizwi cyane mu masiganwa mpuzamahanga y’Amagare aho riba ririmo abakinnyi bakomeye, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abafana baturutse hirya no hino ku Isi.

Iri rushanwa rizamara icyumweru rizatuma Isi ihanga ijisho kuri Kigali, ritegerejweho gutanga uguhangana gukomeye, ubumwe bw’abakinnyi ndetse no kwizihiza umuco wo gusiganwa ku magare.

Ubufatanye bwa BRALIRWA bugaragaza ukwiyemeza kw’igihe kirekire mu gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu gihe u Rwanda ruzakira abashyitsi n’abakinnyi mpuzamahanga, BRALIRWA izagira uruhare rukomeye mu gushyigikira ubumwe, ubudasa, n’ishema ry’igihugu ibinyujije mu birango by’ibinyobwa byayo.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, Samson Ndayishimiye yavuze ko bishimiye guha ikaze BRALIRWA nk’umufatanyabikorwa wa shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati: "Twishimiye kwakira ku mugaragaro BRALIRWA nk’umufatanyabikorwa w’ibinyobwa mu irushanwa rya UCI Road World Championships 2025Ubufasha bwanyu buzazana imbaraga zidasanzwe muri iki gihe cy’amateka kuri siporo yo mu Rwanda.”

Amarushanwa azamara icyumweru azagaragariza isi yose Kigali kandi biteganijwe ko azatanga amasiganwa yo mu rwego rwo hejuru, siporo, ndetse no kwishimira umuco wo gusiganwa ku magare.

Mu gihe cy’iri rushanwa, BRALIRWA izategura ahazajya hahurira abafana (fan zones), hagatangirwa amahugurwa kuri iyi mikino ndetse hakanerekanirwa iri siganwa. 

Ibi bikorwa bizabera mu bice bitandukanye by’igihugu bikazaba bigamije gukangurira abantu kwitabira iri siganwa, kwimakaza umuco w’imikino no gutanga ibyishimo n’ibinyobwa mu buryo burimo uruhare rwa bose.

Lieke ushinzwe iyamamazabikorwa muri BRALIRWA asobanura ibikorwa bitandukanye bazakora muri iri rushanwa yagize ati "Tuzashyiraho ahantu abantu bazajya bateranira baryoherwa n’ibyishimo   by’irushanwa, bakanywa ibinyobwa byacu, kandi bagasangira ibyishimo by’ubumwe nyabwo. 

Binyuze mu duce tw’abafana n’ibikorwa byo kubashimisha, dufite intego yo gutanga ubunararibonye budasanzwe kandi tukigisha uburyo bwo kwishimira ibinyobwa mu buryo bunoze mu gihe cy’iri rushanwa.”

Nk’umuterankunga w’ibinyobwa ku mugaragaro, BRALIRWA igamije gutanga umusanzu w’ingenzi mu gutuma iri rushanwa rigenda neza, rigasiga umurage uhamye mu iterambere ry’imikino no mu mibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda.

Ibinyobwa bya BRALIRWA bizaba ari umufatanyabikorwa wa Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...