Brad Pitt,
umwe mu bakinnyi bakomeye ba Hollywood, yatangaje ko nyuma y’imyaka irindwi
yari amaze atanywa inzoga, yongeye kuzinywa ariko avuga ko uburyo azinywamo
butandukanye n’ubwo yahoze azinywamo.
Mu
kiganiro yagiranye na Esquire, Pitt yavuze ko yari amaze imyaka irindwi
atanywa, mbere yo kongera gusubira ku nzoga. Yavuze ko ubu abikora “mu buryo
bugenzuwe kurushaho”, kandi ko yamenye ko atagomba kunywa nyinshi.
Yavuze ko
hari ubwo yigeze kwigirira icyizere kirenze urugero ku bijyanye n’ubushobozi
bwe bwo kunywa, ariko nyuma akamenya ko kunywa inzoga nyinshi bitamugwa neza.
Pitt
yavuze ko ubu ashobora kunywa ibirahure bike bya divayi, ariko ko agomba
gukomeza kwifata no kugenzura ingano y’ibyo anywa.
“Ngomba
kubibamo inararibonye,” ni ko Pitt yabwiye Esquire, ashimangira ko
agomba kubigiramo ubushishozi.
Pitt yari
yarahagaritse kunywa inzoga mu mwaka wa 2016, mu gihe cyari kimukomereye mu buzima
bwe nyuma yo gutandukana na Angelina Jolie.
Muri icyo
gihe, yagiye agaragaza ko urugendo rwo kureka inzoga yarufashijwemo n’abantu
batandukanye, harimo umukinnyi mugenzi we Bradley Cooper.
Pitt kandi
yavuze ko yamaze igihe kirenga umwaka yitabira ibiganiro bya Alcoholics
Anonymous, mu gihe yari ari mu rugendo rwo kureka inzoga.
Icy’ingenzi
Pitt yashimangiye ni uko kuba yongeye kunywa bitavuze ko yasubiye ku buryo bwa
kera bwo kunywa.
Yavuze ko
ubu yamenye imipaka atagomba kurenza kandi ko kunywa nyinshi bitamugwa neza.
Ibi ni byo byatumye avuga ko ubu agomba kubigenzura kurushaho.
Mu
kiganiro kandi, Pitt yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo mu buzima
bw’umuryango we, ariko ntiyifuza gutanga amakuru arambuye ku byabaye,
abisobanura muri make nk’ “ibibazo by’umuryango”
Kuri ubu,
Pitt avuga ko yongeye kunywa ariko ko yabikoze amaze gusobanukirwa neza
ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi ndetse n’imipaka agomba kutarenga.
