Brad Pitt w’imyaka 61 y’amavuko, yavukiye i Springfield, muri Leta ya Missouri, aho yarerewe n’ababyeyi be
bombi — Jane, wari umujyanama mu by'amashuri nyuma akaza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, na William, wahoze ari nyiri sosiyete y’ubwikorezi. Pitt yakuriye
hamwe n’abavandimwe be babiri: Doug
na Julie.
Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama, Sydney — umukobwa wa Doug akaba ari umwuzukuru wa Jane — yashyize
ubutumwa kuri Instagram, ashimira nyirakuru wari umunyampuhwe, wagaragarizaga
buri wese urukundo nta mananiza. Ati: “Nyogokuru mwiza, ntitwari twiteguye kukubura."
Yakomeje agira ati: “Yashoboraga kudukurikirana twese uko turi
14 dutatanye. Urukundo rwe nta mbibi rwari rufite, kandi uwo yahuraga na we wese
yahitaga arwumva. Ntituzi uko ubuzima buzakomeza tutamufite, ariko twagize
amahirwe yo kugira umubyeyi nk’uriya watwitayeho kuva tukiri bato. Tuzahora
tumwibuka.”
Mu kwezi kwa Kamena 2025,
ubwo Pitt yari mu bikorwa byo kumurika filime ye nshya F1, yashimiye nyina mu kiganiro yahaye Savannah Guthrie wa Today
Show ati: “Ndashaka kubwira
mama ko mukunda cyane, kuko ahora areba Today buri gitondo. Jane Pitt,
ndagukunda mama.”
Nubwo Jane na William
batigeze bigaragaza cyane mu ruhame, kenshi bagaragaraga bari kumwe n’umuhungu wabo
Brad Pitt mu birori bikomeye birimo nk’ibyo gutanga ibihembo bya Oscars mu 2012, ndetse no mu imurikwa rya filime 'Unbroken' ya Angelina Jolie wahoze ari
umugore wa Pitt mu 2014.
Brad Pitt afite abana
batandatu yabyaranye na Angelina Jolie: Maddox
(24), Pax (21), Zahara (20), Shiloh (19), n’impanga Vivienne na Knox (17).
Mu mwaka wa 2009, Brad n’abavandimwe be batanze inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari
ku bitaro byo muri Missouri, bashyiraho ishami rishya ryagenewe abana barwaye
kanseri ryiswe 'Jane Pitt Pediatric
Cancer Center'. Iri shami ryafashije kwinjiza muganga wa mbere w’inzobere
mu kuvura abana bafite kanseri n’indwara z’amaraso mu karere k’Uburengerazuba
bwa Missouri.
Mu mwaka wa 2018, mu kiganiro yahaye umuryango WorldServe International, Jane yavuze ko yishimira ibikorwa by’urukundo abana be bakora. Ati: “Nishimira cyane abana banjye. Iyo babonye ahari ikibazo, barinjira bagatanga umusanzu. Ni ibintu byiza cyane.”