Iyi diyama
yacukuwe na kompanyi yo muri Canada, Lucara Diamond Corp, muri Kanama 2024,
ikaba ari yo diyama nini cyane yavumbuwe muri Botswana kugeza ubu.
Ku
ikubitiro hatangajwe ko ipima carats 2,492, ariko nyuma yo kuyisukura no
gukuraho uduce twakuweho mu isuzuma, uburemere bwayo bwemejwe ni 2,488.32
carats.
Iyi
Kompanyi ya Lucara yatangaje ko Motswedi yagurishijwe mu gihembwe cya kabiri
cya 2026, ariko ntiyatangaza umuguzi wayo cyangwa amafaranga yaguzwe.
Igurishwa
ryayo ryagaragaye muri raporo y’imari y’iki kigo, aho Lucara yatangaje ko
yinjije miliyoni 41 z’amadolari mu gihembwe cya kabiri; gusa ntabwo yagaragaje
umubare w’amafaranga Motswedi ubwayo yagurishijwe.
Diyama
ya kabiri nini ku Isi
Ubunini
bwa Motswedi ni bwo buyishyira mu mwanya udasanzwe mu mateka y’amadiyama. Ikigo
kizwi ku isi mu gusuzuma amadayama, Gemological Institute of America (GIA),
cyemeje ko Motswedi ari diyama ya kabiri nini mu madayama y’ibanze afite
ubuziranenge bwo hejuru yabonetse mu mateka.
Nk’uko
tubikesha ikinyamakuru Business Insider Africa, iyirusha ubunini ni Cullinan,
yavumbuwe muri Afurika y’Epfo mu 1905, ipima carats 3,106. Bityo Motswedi,
ifite carats 2,488.32, isigara ku mwanya wa kabiri nyuma y’iyo diyama izwi
cyane mu mateka.
GIA kandi yagaragaje ko Motswedi ari diyama ibonerana, ifite ibara ry’umweru uvanze n’ikigina, kandi igizwe n’ibuye rimwe rifite uduce twinshi.
Kuki
yamaze hafi imyaka ibiri itaragurishwa?
Nubwo ari
diyama idasanzwe cyane, kuyishyira ku isoko no kuyibonera umuguzi ntibyari
byoroshye.
Impamvu
imwe ikomeye ni uko amadiyama manini nk’aya ataboneka kenshi, ku buryo uburyo
busanzwe bwo kugena igiciro cy’amadiyama budahita bukoreshwa kuri yo.
Lucara
yari yaragaragaje ko kugurisha no kubyaza umusaruro amabuye manini cyane
bishobora gufata igihe bitewe n’ibikorwa byinshi birimo kuyamamaza, kuyasuzuma,
kugena agaciro kayo, gutekereza ku buryo yakatwa cyangwa igatunganywa, ndetse
no kubona umuguzi.
Motswedi
yari ikiri mu bubiko bwa Lucara ku itariki ya 31 Ukuboza 2025, ndetse no muri
raporo y’igihembwe cya mbere cya 2026 yari itaragurishwa. Ibi byerekana igihe
kirekire cyafashwe kugira ngo haboneke umuguzi wayo.
Hari kandi
amahitamo atandukanye ku cyakorwa kuri diyama nk’iyi. Ishobora gukatwamo amadiyama
menshi mato, ariko ishobora no gusigara uko iri kubera ubunini n’amateka byayo,
ikaba ikintu cyagirwa umutako cyangwa ikerekanwa mu ngoro ndangamurage.
Motswedi
bisobanuye iki?
Izina
Motswedi ryahawe iyi diyama nyuma y’uko Lucara isabye Abanya-Botswana gutanga
amazina ashobora kuyihabwa.
“Motswedi”
ni ijambo ryo mu rurimi rw’Igitswana rukoreshwa muri Botswana, Afurika y’Epfo,
n’ahandi, rifitanye isano n’isoko y’amazi cyangwa amazi yo munsi y’ubutaka
asohokera ku buso.
Lucara
yavuze ko mu gushaka uburyo bwo kugurisha iyi diyama yashakaga ko amahitamo
azafatwa ku byerekeye Motswedi agira umumaro ukomeye, kandi urambye kuri
Botswana.
Karowe,
ikimenyabose mu kuvumbura amadiyama manini
Motswedi
si yo diyama nini yonyine yavumbuwe mu kirombe cya Karowe.
Ikirombe
cya Karowe, gicungwa na Lucara, ni kimwe mu birombe bizwi cyane ku Isi mu
kuvumburamo amadiyama manini kandi afite ubuziranenge bwo hejuru.
Mu yandi
mabuye akomeye yavumbuwemo harimo Sewelô ya carats 1,758, Lesedi La Rona ya
carats 1,109 na Constellation ya carats 813.
Muri
Nyakanga 2026, Lucara yatangaje ko muri Karowe havumbuwe indi diyama nini ipima
carats 1,305.4. Yabaye diyama ya 10 ipima hejuru ya carats 1,000 ivumbuwe muri
iki kirombe kuva cyatangira gutanga umusaruro.
Ibi
bikomeza gushimangira umwihariko wa Karowe mu bucukuzi bw’amadiyama manini,
ndetse n’umwanya wa Botswana nk’igihugu gifite uruhare rukomeye ku isoko
ry’amadiyama.
Isoko
ry’amadiyama ririmo impinduka
Igurishwa
rya Motswedi rije mu gihe isoko ry’amadiyama risanzwe ririmo guhinduka. Amadiyama
akorerwa muri laboratwari amaze kwiyongera ku isoko, mu gihe ibiciro by’amadiyama
asanzwe, cyane cyane ayari mu byiciro bitari ibyihariye cyane, biri guhura
n’igitutu.
Lucara na
yo yavuze ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 ibiciro kuri carat byagabanutse mu
bice bimwe by’isoko, bitewe n’ibicuruzwa byinshi biri ku isoko ndetse
n’imyumvire y’abaguzi.
Ariko ku
madiyama adasanzwe cyane nka Motswedi, ibintu biratandukanye. Ubuke n’ubunini
bwayo bituma agira isoko ryihariye, aho abaguzi bashobora kuba abayakusanya,
abashoramari cyangwa abandi bantu bashaka amabuye afite amateka adasanzwe.
Kugeza
ubu, nubwo Lucara yamaze kwemeza ko Motswedi yabonye umuguzi, izina ry’uwaguze
iyi diyama ndetse n’igiciro nyacyo yaguzweho ntibiratangazwa.
Motswedi
rero ikomeje kwandika amateka: kuva yavumburwa muri Botswana, ikemezwa nk’iya
kabiri nini ku Isi mu madiyama afite ubuziranenge bwo hejuru, kugeza ubwo
yabonye umuguzi nyuma y’imyaka hafi ibiri.
