Bosco
Nshuti, ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye "Unconditional Love Live
Concert - Season 2" gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri
agiye gukora igitaramo nk'iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku
bw'urukundo rwayo rutarondoreka.
Mbere
yo gutaramira abanyarwanda bafite amatsiko menshi yo kwitabira igitaramo cye,
Bosco Nshuti yageze muri Poland aho agiye gukorera umurimo w’ivugabutuwa ku Cyumweru
tariki 22 Kamena 2025 akazabona kugaruka nyuma.
Bosco
Nshuti yatangaje ko umwigisha w’ijambo ry’Imana ari Pastor Mazimaka Hortense
akaba ari muvugabutumwa muri Believe church center mu Rwanda.
Pasiteri
Mazimpaka Hortense yabaye umuyobozi muri Zion Temple aho bakunda kwita kwa Gitwaza
mu gihe cyingana n’imyaka 6 nyuma y’aho yandikiye Dr Aposlte Gitwaza Paul
asezera ku murimo mu mwaka wa 2017.
Amatike
yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari
kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze
iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa
Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza
[Table] y'abantu 8 igura 200,000 Frw.
Si aha gusa, kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.
Bosco Nshuti yageze muri Poland
Ku wa 13/07/2025 nibwo Bosco Nshuti azataramira i kigali muri Camp Kigali
Pastor Mazimaka Hortense niwe uzagaburira ijambo ry'Imana abazitabira igitaramo 'Unconditional Love Season 2'