Bosco Nshuti watumiye Pastor Hortense muri ‘Unconditional Love Season 2’ agiye gutaramira muri Poland

Imyidagaduro - 20/06/2025 3:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Bosco Nshuti watumiye Pastor Hortense muri ‘Unconditional Love Season 2’ agiye gutaramira muri Poland

Bosco Nshuti yageze muri Poland mu rugendo rw'ivugabutumwa yise Europe Tour 2025. Azataramira muri Poland ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Azava i Burayi aza mu Rwanda mu gitaramo "Unconditional Love Season II" kizaba kuwa 13.07.2025.


Bosco Nshuti, ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye "Unconditional Love Live Concert - Season 2" gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri agiye gukora igitaramo nk'iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku bw'urukundo rwayo rutarondoreka.

Mbere yo gutaramira abanyarwanda bafite amatsiko menshi yo kwitabira igitaramo cye, Bosco Nshuti yageze muri Poland aho agiye gukorera umurimo w’ivugabutuwa ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025 akazabona kugaruka nyuma.

Bosco Nshuti yatangaje ko umwigisha w’ijambo ry’Imana ari Pastor Mazimaka Hortense akaba ari muvugabutumwa muri Believe church center mu Rwanda.

Pasiteri Mazimpaka Hortense yabaye umuyobozi muri Zion Temple aho bakunda kwita kwa Gitwaza mu gihe cyingana n’imyaka 6 nyuma y’aho yandikiye Dr Aposlte Gitwaza Paul asezera ku murimo mu mwaka wa 2017.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y'abantu 8 igura 200,000 Frw.

Si aha gusa, kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.

Bosco Nshuti yageze muri Poland

Ku wa 13/07/2025 nibwo Bosco Nshuti azataramira i kigali muri Camp Kigali

Pastor Mazimaka Hortense niwe uzagaburira ijambo ry'Imana abazitabira igitaramo 'Unconditional Love Season 2'



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...