Iyi Album nshya izaba ari iya gatanu mu rugendo rw’uyu muramyi umaze imyaka irenga icumi akora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Izaba iriho indirimbo 10 zateguwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho (Audio adn Video), ibintu bigaragaza uburyo Bosco Nshuti akomeje kuzamura urwego rw’ibihangano bye.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko umwihariko w’iyi Album ni uko abazitabira igitaramo cyo kuyimurika ari bo bazagira uruhare mu guhitamo izina ryayo mu buryo bwo guha abakunzi be amahirwe yo kuba igice cy’uru rugendo rwihariye.
Yagize ati: "Izina ryayo abazahagera bazahava bamenye izina ryayo kandi bazabigiramo uruhare muguhitamo izina".
Uyu muramyi yamamaye mu ndirimbo zivuga urukundo rwa Kristo zirimo “Ibyo Ntunze”, “Yanyuzeho”, “Inyembaraga”, “Ukwiye Amashimwe” ndetse na “Uba mu Bwihisho”.
Afite agahigo ko kuba umuhanzi wo muri ADEPR wakoze bwa mbere igitaramo cyishyuza dore ko abahanzi bose bakoraga ibitaramo by'ubuntu. Anafite akandi gahigo ko kuba umuramyi wo muri ADEPR umaze gutaramira kenshi i Burayi.
Mu gukora iyi Album ye nshya ya gatanu nabwo yakomeje gushyira imbere ubutumwa bwibutsa abantu urukundo rutagereranywa rw’Imana, ubutumwa bwamuranze kuva yatangira umuziki we wa Gospel.
Icyakora kuri iyi nshuro, Bosco Nshuti yavuze ko harimo n’indirimbo zifite ubutumwa bwihariye bushingiye ku ihishurirwa rikomeye yagiye ahabwa n’Imana mu rugendo rwe rw’umwuka, ibintu avuga ko bizakora ku mitima ya benshi.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Aguhe Umugisha", yagize ati: "Umwihariko wayo hazaba hakubiyemo indirimbo nke zamaze kujya hanze ariko hariho n'izindi zizajya hanze uwo munsi".
"Ikindi kandi ni uko umwimerere wo kwibutsa abantu urukundo rutagereranywa rw'Imana uzakomeza kuganza muri izo ndirimbo, gusa kuri iyi nshuro harimo n'indirimbo zizaba zitanga ubutumwa butandukanye bw'ihishurirwa rikomeye nagize".
Uyu muramyi ukomeje kubaka amateka muri Gospel nyarwanda, amaze gushyira hanze Albums enye zirimo “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Ni muri Yesu” na “Ndahiriwe”, ndetse ibitaramo bye bikomeje kwitabirwa ku rwego rwo hejuru haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Bosco Nshuti amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bine mu urugendo rw'umuziki amazemo imyaka 10. Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke.
Cyamuteye imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri. Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b'amazina aremereye.
Icyo gitaramo cyiswe "Ibyo Ntuze Live Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR. Kugeza uyu munsi, benshi mu bahanzi bo muri ADEPR basigaye bakora ibitaramo byishyuza.
Igitaramo cye cya gatatu yacyise 'Unconditional Love Live Concert - Season 1" cyabaye kuwa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.
Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we Tumushime Vanessa barushinze 11 Ugushyingo 2022. Icyo gihe, Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye biteguraga kurushinga.
Igitaramo cya kane ari na cyo aheruka gukora ni "Unconditional Love Live Concert - Season 2" cyabaye kuwa 13/07/2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo kitazibagiraga mu mateka ya Gospel, cyaranzwe n'ibihe byo guhembuka cyane ku bacyitabiriye.
Kuri ubu ari mu myiteguro y'igitaramo cye cya gatanu "Album Launch" kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki ya 19 Nyakanga 2026. Uretse gutaramira mu Rwanda, amaze kwamamaza Yesu Kristo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

"Umwihariko wayo hazaba hakubiyemo indirimbo nke zamaze kujya hanze ariko hariho n'izindi zizajya hanze uwo munsi." Bosco Nshuti kuri Album ya 5 agiye kumurika

Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo cyo kumurika Album ya 5 igizwe n'indirimbo 10
REBA INDIRIMBO NSHYA "AGUHE UMUGISHA" YA BOSCO NSHUTI
