Bonte & Bonnet: Itsinda rishya ry’abakobwa bavukana ryinjiye mu muziki wa Gospel

Iyobokamana - 25/09/2025 10:03 AM
Share:
Bonte & Bonnet: Itsinda rishya ry’abakobwa bavukana ryinjiye mu muziki wa Gospel

Abakobwa bavukana ndetse bakiri bato, Bonte na Bonnet, binjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere "Narababariwe", ndetse bavuga ko nyuma yayo bateganya gukora indi bitarenze ukwezi kwa 10 kwa 2025.

Bonte & Bonnet, amazina yabo asanzwe ni Irasubiza Honorine Bonte w'imyaka 16 y'amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, ndetse na Irakoze Bonnet w'imyaka 13 y'amavuko wiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza. Batuye ku Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Papa w’aba bakobwa ni Sibomana Justin, naho nyina ni Niyomufasha Betty. Bavuka mu muryango w’abantu 6, abana 4 hamwe n’ababyeyi babo, bakaba basengera mu itorero rya ADEPR Kimisagara International, Paruwasi ya Muhima.

Bonte na Bonnet ni amaraso mashya mu muziki wa Gospel, bakaba bagaragaje ko ari abo guhangwa amaso. Tariki 22 Nzeri 2025 ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Narababariwe". Amajwi yabo aremereye no kuririmba ibyanditswe byera, biri mu byatumye benshi babaha indabo.

Jesca Kamariza yanyuze ahatangirwa ubutumwa kuri Youtube, abasabira kwaguka mu muziki, ati: "Wawouuuu mbega amajwi, mbega ubutumwa, Imana ibagure mugere kure bana bato". Lavine we yagize ati: "Yooooo ndarize nshesheje urumeza ndabakunda kandi Imana ibageze ku nzozi zanyu 'bana bacu dukunda'".

Bonte na Bonnet bavuze ko urugendo rwabo rwo gukorera Imana rwaturutse ku rukundo bakunda kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, kandi ko kuba barakuriye mu muryango w’abakristu byabafashije gukurira mu nzu y’Imana. Bombi basanzwe baririmba mu makorali y’aho basengeraho.

Umujyanama wa Bonte na Bonnet, Mfashwanayo Isaac uzwi ku izina Isaac Light Empire, yabwiye inyaRwanda ko icyatumye abashyigikira ari impano ikomeye yasanze bafite mu kuramya no guhimbaza Imana, kuba babikora babikunze, ndetse no kuba biri mu byo bifuza gukora mu buzima bwabo bwose.

Yagarutse ku nzozi zabo mu muziki avuga ko: “Bifuza kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana babinyujije mu kuririmba indirimbo za Gospel, bikabyara inyungu ku mpande zombi: mu Mwuka ndetse no mu mubiri.”

Bonte na Bonnet bafata nk’icyitegererezo itsinda nka Ben & Chance, Vestine na Dorcas, ndetse n’abaramyi nka Aime Frank na Israel Mbonyi.

Aba bakobwa binjiye mu muziki wa Gospel bawusangamo andi matsinda agizwe n’abavandimwe nka Vestine and Dorcas, Alicia and Germaine n'impanga Hygette and Cynthia.

Isaac Light Empire yavuze ko icyo Bonte na Bonnet bigira kuri ayo matsinda ari ugutinyuka, kumva ko byose bishoboka: “Kumva ko ibyo bakora atari bo bonyine, ahubwo abo babanjirije bakatubereye urugero rwiza rwo gutinyuka no kumva ko byose bishoboka iyo Imana ibariho.”

Indirimbo yabo ya mbere yanditswe na bo ubwabo bafatanyije na Mbarushimana Jean Claude, nawe ubarizwa mu muziki wa Gospel. Bonte na Bonnet bavuze ko: “Imbarutso y’iyi ndirimbo ni uko mu buzima bwacu bwa buri munsi tuba twumva twavuga ku rukundo rw’Imana.”

Bashimiye ababafashije mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yabamurikiye Isi, bati: “Turashimira by’umwihariko Mbarushimana Jean Claude, ababyeyi bacu bemeye kudushyigikira kugira ngo tugere ku nzozi zacu, ndetse na Manager wacu Isaac Light Empire by’umwihariko turashimira InyaRwanda yemeye kutuganiriza.”

Mu kiganiro na inyaRwanda, Papa wa Bonte na Bonnet, Sibomana Justin, yavuze ko akimara kubona ko abana be bafite impano, yiyemeje kubashyigikira mu rugendo rwabo rw'umuziki. Yavuze ko impano yo kuririmba bayikomora ku babyeyi babo aho we ari umuvugabutumwa naho nyina akaba ari umuririmbyi muri korali.

Ati: "Impano barayifite. Mama wabo ni umuririmbyi muri Korali Abaragwa ya ADEPR Kimisagara. Impano yabo ifite isoko ikomoka ku babyeyi babo. Icyifuzo cyacu ni uko bajya imbere bakabona abaterankunga, bakamamaza ubutumwa bukagera kure ku isi hose.”

Bonte na Bonnet bateguje indirimbo nyinshi nyuma yo kwinjira mu muziki wa Gospel

Bonte na Bonnet bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Narababariwe"

Bonte ari nawe mukuru mu itsinda Bonte & Bonnet aherutse kuzuza imyaka 16 y'amavuko

Mfashwanayo Isaac uzwi ku izina Isaac Light Empire, niwe uri gufasha bya hafi itsinda ry'abakobwa bavukana Bonte & Bonnet ryinjiye mu muziki wa Gospel

REBA INDIRIMBO "NARABABARIWE" YA BONTE AND BONNET



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...