Bonheur Niyonkuru, Abawe Adalbert na Neema Gabris bagaragaje urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya

Imyidagaduro - 24/03/2026 2:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Bonheur Niyonkuru, Abawe Adalbert na Neema Gabris bagaragaje urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya

Umuramyi Bonheur Niyonkuru yashyize hanze indirimbo nshya igaruka ku rukundo rw’Imana, akaba yarayikoranye n’inshuti ze Abawe Adalbert na Neema Gabris, bagamije kugeza ubutumwa bukora ku mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Uyu muramyi wamenyekanye cyane mu murimo wa korali zirimo Chorale Siloam, azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo no gufasha abandi bahanzi mu gutunganya amajwi muri studio zitandukanye. Avuga ko intego ye nyamukuru atari inyungu z’isi, ahubwo ari ugusangiza abantu urukundo rw’Imana binyuze mu ndirimbo ze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bonheur yavuze ko kuba umuhanzi atari ibintu yihitiyemo, ahubwo ari umuhamagaro w’Imana. Yagize ati: “Si njye wihamagaye, ahubwo Imana ni yo yampaye uyu mwanya ngo nyikoreshe. Ni yo mpamvu ndirimba ubutumwa bw’urukundo rwayo, aho kwibanda gusa ku bitangaza, nubwo na byo ari ingenzi.”

Avuga ko urugendo rwe rw’umuziki rugikomeje, anizeza abakunzi be ko hari byinshi bibategereje. Yagarutse cyane ku murongo wo muri Bibiliya, Yohana 3:16, ugira uti: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Bonheur yavuze ko aya magambo ari yo yamubereye intangiriro yo kwakira agakiza.

Ku bijyanye n’ikorwa ry’iyi ndirimbo, amajwi (audio) yakozwe na David Gabris, mu gihe amashusho (video) yakozwe na Director Bonheart. Abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje kugaragaza ko bishimiye iyi ndirimbo nshya, bavuga ko ibafasha kurushaho gusobanukirwa urukundo rw’Imana no kwegera Imana kurushaho.

Bonheur Niyonkuru yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n’inshuti ze Abawe Adalbert na Neema Gabris

REBA INDIRIMBO NSHYA "URUKUNDO RW'IMANA" Y'ABARAMYI B'ABANYEMPANO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...