Bomboli Bomboli hagati y'umunyamakuru Regis Muramira n'abanyamakuru ba Ruhagoyacu

- 21/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Bomboli Bomboli hagati y'umunyamakuru Regis Muramira n'abanyamakuru ba Ruhagoyacu

Ibibazo hagati y’abanyamakuru b’imikino Muranamira Regis ukora kuri Radio 1 na Niyonsaba Madjaliwa umwanditsi mukuru w’urubuga Ruhagoyacu.com bikomeje gufata indi ntera.

Mu rwandiko rurerure Muramira Regis yandikiye itangazamakuru rufite umutwe ugira uti Gutesha agaciro inkuru yanyanditsweho kuri Ruhagoyacu  yatangaje byinshi birimo n’amwe mu mabanga yihariye y’umubano we na Madjaliwa.

Intandaro ya byose ikaba yaraturutse ku makuru Muramira Regis yatangarije kuri Radio akorera ku nkuru yari imaze iminsi ivugwa ko Madjaliwa yatorokeye mu Bwongereza aho yari yaragiye gukurikirana imikino Paralempike.

Nyuma yaho, Ruhagoyacu nayo yaje gusohora inkuru ifite umutwe uvuga ngo Ubuyobozi bwa Ruhagoyacu bwiyamye umunyamakuru Regis Muramira.

Iyi nkuru  yasobanuye impamvu Niyonsaba Madjaliwa ataragaruka ariko nanone yiyama inasaba Regis kureka gutangaza amakuru atahagazeho kandi y’ibihuha.

Regis nawe, mu ibaruwa yandikiye itangazamakuru yatangiye asobanura umubano we n’abanyamakuru babiri bandika kuri ruhagoyacu.

Uwo yahereyeho ni Jean d’eau Dukuze afata nk’umwana mu itangazamakuru rya siporo kandi uteye impuhwe kubera amateka afite yo gushaka kwiyahura.

Regis kandi muri iyi baruwa yari iherekejwe n’izindi nyandiko yasobanuye birambuye umubano we n’amateka maremare afitanye n’umuyobozi wa Ruhagoyacu, Niyonsaba Madjaliwa.

Nkuko abitangaza kandi na Niyonsaba akabimushimira mu biganiro bagiranye bakoresheje email, Regis niwe wahesheje akazi kuri radiyo  Umucyo FM kandi amufasha kwandika ibaruwa yatumye ajya mu Bwongereza abarizwa kugeza ubu.

Regis ntago ahakana ko hari ibyo yatangaje kuri Madjaliwa gusa ngo yabitangaje nk’inkuru ya Siporo kuko atari ubuzima bwe bwite bwari bwamujyanye mu Bwongereza kandi uko Ruhagoyacu yayanditse atariko we yabivuze.

Ikigaragara ni uko hari ukutumvikana hagati y’aba bagabo ukurikije ibyo bombi bagenda batangaza ndetse hashobora kuba harabayeho imyumvire itari myiza kubyo Regis yavuze mu kiganiro cy’imikino kuri Radio 1.

Hagati aho, Muramira Regis yasoje ubutumwa bwe atangaza ko ari hafi gushyira hanze filime y’amasaha abiri ivuga ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku ifoto hejuru: Muramira Regis na N Madjaliwa

Rutaganda Ponny.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...