Iyi myigaragambyo yakajije umurego ku wa 19 Gicurasi 2026, aho abaturage baturutse mu byiciro bitandukanye birimo abahinzi, abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abarimu, abakozi ba Leta n’abaturage kavukire bahuriye mu mihanda ya La Paz bamagana ubuzima bukomeje guhenda no kuzamuka kw’ibiciro ku rwego rukabije.
Abigaragambya bavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Rodrigo Paz bwananiwe gukemura ikibazo cy’ubukungu, ibintu byatumye uburakari bwiyongera mu gihugu hose.
Umwe mu bahinzi witwa Ivan Alarcon w’imyaka 60, wakoze urugendo rw’ibilometero hafi 90 avuye mu gace ka Caquiaviri kugira ngo yitabire imyigaragambyo, yavuze ati: “Turashaka ko yegura kuko yananiwe kuyobora igihugu. Bolivia iri mu kavuyo gakomeye.”
Imihanda myinshi yinjira mu Murwa Mukuru wa La Paz yafunzwe n’abigaragambya, ibintu byatumye habura ibiribwa, lisansi ndetse n’imiti mu bice byinshi by’umujyi.
Polisi yahanganye n’abigaragambya amasaha menshi ikoresheje ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubabuza kugera ku kibuga gikikije inyubako za Leta.
Mu gusubiza, bamwe mu bigaragambyaga bateye amabuye ndetse banakoresha ibisasu bito by’intoki.
Nubwo Leta itaratangaza umubare nyawo w’abakomeretse, amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP avuga ko nibura abantu babiri bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.
Amashusho yatangajwe na Leta ya Bolivia yagaragaje bamwe mu bigaragambyaga binjira mu biro bya Leta bagasohoramo ibikoresho birimo mudasobwa, intebe n’ibindi bikoresho byo mu biro.
Televiziyo ya Unitel yatangaje ko abantu barenga 100 bamaze gutabwa muri yombi hirya no hino mu gihugu kubera iyi myigaragambyo.
Ubukungu bwa Bolivia buri mu bibazo bikomeye
Bolivia iri mu bihe bikomeye by’ubukungu, aho inflation yazamutse igera kuri 14% muri Mata 2026, ibintu byatumye amafaranga abaturage binjiza atakibasha guhaza ibikenewe bya buri munsi.
Perezida Rodrigo Paz, uherutse kujya ku butegetsi mu mezi atandatu ashize nyuma y’imyaka irenga 20 igihugu kiyobowe n’ubutegetsi bwegamiye ku bumososiyalisiti, yafashe icyemezo cyo gukuraho inkunga Leta yatangaga kuri lisansi.
Leta yavuze ko ayo mafaranga yatangwaga kuri lisansi yari amaze gutuma igihugu kibura amadovize ahagije. Icyakora abaturage bavuga ko icyo cyemezo cyatumye ibiciro bya lisansi birushaho kuzamuka ndetse ikibazo cyo kuyibona kirushaho gukomera.
Ibi byatumye ibiciro by’ibiribwa, ubwikorezi n’ibindi bikoresho by’ibanze bikomeza kuzamuka, ibintu bikomeje gushyira abaturage benshi mu buzima bukomeye.







