Bolingo Paccy yashyize hanze Album 'Umucancuro' y'indirimbo 10 z'inkuru y'uruhererekane

Imyidagaduro - 02/09/2022 3:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Bolingo Paccy yashyize hanze Album 'Umucancuro' y'indirimbo 10 z'inkuru y'uruhererekane

Umuhanzi Rukundo Patient ukoresha amazina ya 'Bolingo Paccy' mu bikorwa bya muzika, yashyize hanze Album y'indirimbo 10 yise 'Umucancuro' yitezeho kuzanezeza buri munyarwanda uzayumva, kandi ikamuzanira impinduka.

Uyu muhanzi uririmba injyana zirimo izigezweho ndetse na Gakondo 'Modern', asanzwe ari umwe mu bahanga b'umuziki banawize byihariye mu ishuri ry'ubuhanzi rya Nyundo, aho yasoje amasomo mu mwaka ushize wa 2021.

Ubudasa bwa Album

Uyu muzingo w'indirimbo 'Umucancuro' ugizwe n'indirimbo zifite ubutumwa butandukanye, zirimo izivuga ku buzima busanzwe ku ngingo zitandukanye nk'uko ubuzima buhinduka, kwigisha imibanire ndetse n'izisingiza 'Mahoko' mu karere ka Rubavu, aho uyu muhanzi akomoka.

Nk’uko Bolingo abisobanura, iyi Album igizwe n'itonde ry'indirimbo z'amazina ashingiye ku nkuru y'umugabo (Umucancuro) wafashe urugendo ava mu cyaro (Mahoko) ajya gushaka ubuzima mu mujyi ariko bikarangira ahuriye n'ibisitaza mu nzira, bikarangira atageze aho yari agambiriye kujya.


Bolingo

Mu nzira, umugabo uvugwa yahoraga yibuka amagambo n'imigani y'ubwenge sekuru (Sogokuru) yamubwiraga, nyuma yaho yibuka ko yahoze ari Umucakara w'inzoga ndetse agira urugomo ntibigire icyo bimugezaho, bikamutera kwicuza, agasaba Imana kumwigisha no kumutoza guhinduka mwiza.

Mu nkuru y'itonde ry'indirimbo, umugabo yageze aho ahinduka uw'ubuzima bufite icyerekezo ndetse nyuma yiyemeza kuba umujyanama w'abandi, kugeza ubwo abwira abamwumva ati ''IBAZE isi ibaye itabamo intoganya, intimba cyangwa urwango.''

Mu ndirimbo za nyuma z'iyi Album zivuga iherezo ry'inkuru, uyu mugabo yaje guhura n'umwari mwiza aramukunda, amuririmbira indirimbo yise 'Biranyura' nyuma umuzingo wanzurwa n'uko umugabo uvugwa yabaye umuntu nyamuntu.

Bolingo Paccy kuri Instagram

Iyi Album yatangiye kwandikwa muri 2017 n'uyu muhanzi usanzwe ari umuhanga mu myandikire no mu gucuranga, itunganywa n'abahanga nka; Mantra Prod, Real Beat, Pastor P, Li John n'abandi batandukanye.

Iyi Album yashyizwe ku rubuga rwa Boomplay ndetse na Zanatalent, igurwa 10000FRW ku muntu uyishaka aho ajya kuri rumwe muri izo mbuga, akabona uburyo bwo kumva indirimbo ziyigize ku buryo buhoraho.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bolingo yavuze ko yatangiye umuziki akiri mutoya kuko yize gucuranga Piano afite imyaka 5, nyuma yaho aza kwiga gucuranga Guitar abifashijwemo na Se wamushyigikiraga kandi akamukundisha injyana gakondo, bitabuza ko anakunda umuziki ugezweho.


Nyuma yo kwiga amashuri yisumbuye, yagiye kwiga umuziki mu ishuri ry'ubuhanzi rya Nyundo aho we yita 'Mu iremero n'Inyundo Icura Inganzo' kuko hamubereye igisubizo ku byifuzo yari afite byo kuzaba umunyamuziki w'umwuga.

Avuga kubyo yiteze kuri iyi Album, Bolingo yagize ati ''Niteze ko buri umwe mu bazayumva izamugirira akamaro, kuko ikubiyemo ubutumwa butandukanye mu nkuru imwe y'uruhererekane. Harimo ubuzima busanzwe, gutera imbere, kubana n'abantu, gusenga, urukundo n'ibindi.''



Bolingo amaze igihe mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...