Bolingo Paccy yahuje King James, Okkama na Mani Martin kuri Album ye

Imyidagaduro - 30/12/2025 2:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Bolingo Paccy yahuje King James, Okkama na Mani Martin kuri Album ye

Umuhanzi n’umucuranzi w’ibyuma bitandukanye, Bolingo Paccy, yatangaje isohoka rya Album ye ya kabiri yise “Inyenyeri”, aho yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Ruhumuriza James [King James], Mani Martin na Okkama.

Nk’uko Bolingo abisobanura, iyi Album yamaze gutangirira ku rubuga rwe rwa internet, aho ayicururiza ku giti cye, ariko yiteguye ko izajya ku mbuga zindi zicururizwaho umuziki nka YouTube guhera muri Gashyantare 2026.

“Inyenyeri” ni Album ya kabiri Bolingo ashyize ku isoko nyuma ya “Umucancuro” yasohotse ku mugaragaro mu 2022, nyuma y’uko asoje amasomo ye mu ishuri ry’ubuhanzi rya Nyundo.

Uyu muzingo urimo indirimbo 19 zirimo: Umurinzi, Akabando, Ese Urihe, Inyenyeri, Isano, Iwabandi, Karira, Mpumuriza, Mukobwajana, Mutabare, Ngwino Unsange, Sebeya, Sinicuza (yakoranye na King James), Uri Intwari (Mama), Umutunzi Mutindi, Umwungeri, Urugendo, Ihogoza (yakoranye na Mani Martin) na Bushya (yakoranye na Okkama).

Bolingo Paccy atangaza ko iyi Album igizwe n’indirimbo zifite ubutumwa butandukanye, zireba ku buzima busanzwe, imibanire n’urugendo rw’umuntu ushaka kugera ku nzozi ze.

Uyu muhanzi yatangiye kwiga umuziki akiri muto, aho yize gucuranga piano afite imyaka 5, nyuma yaje no kwiga guitar afashijwe na se wamushishikarizaga gukunda umuziki gakondo. Byatumye akunda cyane no gucuranga injyana igezweho.

Bolingo Paccy asobanura ko kwiga mu ishuri ry’ubuhanzi rya Nyundo byamuhaye ubumenyi buhagije mu gucuranga no kwandika indirimbo, aho yise iri shuri “Mu Iremero n’Inyundo Icura Inganzo”, kuko ryamuhesheje ubushobozi bwo kuba umunyamuziki w’umwuga.

Album “Inyenyeri” igaragaza neza urugendo rwa Bolingo Paccy mu muziki, aho yihuza n’abahanzi bakomeye akubaka umuziki ufite injyana gakondo n’igezweho icyarimwe, yongera gutuma ashimangira umwanya we mu ruhando rw’abahanzi b’icyitegererezo mu Rwanda.

KANDA HANO UBASHE KUGURA NO KUMVA ALBUM ‘INYENYERI’ YA BOLINGO PACCY 


Abahanzi bane, imbaraga imwe – Bolingo Paccy yahurije hamwe King James, Mani Martin na Okkama mu ndirimbo zizahindura umwaka 2026

Bolingo Paccy yahurije impano nyinshi mu Album nshya ‘Inyenyeri’ – injyana zigezweho n’iz’umuco byuzuye ku buryo budasanzwe


KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA MBERE YA BOLINGO PACCY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...