Nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri uyu wa Kabiri, iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere ku kirwa cya Barka Tolorom, aho uwo mutwe ukomoka muri Nigeria umaze igihe uteza umutekano muke mu bihugu bikikije icyo kiyaga, birimo Cameroon, Chad, Niger na Nigeria.
Igisirikare cya Chad cyavuze ko cyashoboye kwirwanaho, kigahitana “umubare munini” w’abagabye igitero, ndetse kikabasubiza inyuma.
Perezida wa Chad, Mahamat Idriss Deby Itno, yamaganye icyo gitero, avuga ko ari igikorwa cy’ubugwari. Yagize ati:
“Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wongeye kugaba igitero cy’ubugwari ku birindiro byacu bya gisirikare i Barka Tolorom.
Tuzakomeza urugamba dushikamye kugeza igihe iyi ntambara izarangirira burundu.” Yanihanganishije imiryango yabuze ababo muri iki gitero.
Akarere ka Lake Chad kamaze igihe kibasiwe n’ibitero bya Boko Haram, aho no mu Ukwakira 2024 habaye igitero cyahitanye abasirikare bagera kuri 40 ba Chad.
Mu mezi ashize, ibikorwa by’uyu mutwe byongeye kwiyongera, cyane cyane ishami ryawo rya JAS, rigaba ibitero ku birindiro bya gisirikare ndetse rikanafata abantu bugwate, by’umwihariko ku birwa no ku nkengero z’ikiyaga.
Nyuma y’igitero cyo mu 2024, Perezida Deby yatangije ibitero byo guhangana n’uyu mutwe, anavuga ko azabyiyoborera ku rugamba ubwe. Nubwo igisirikare cyatangaje ko cyari cyarasenye ibirindiro byinshi by’uyu mutwe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kugaragara.
Uretse Boko Haram, aka karere kanabamo undi mutwe witandukanyije nawo uzwi nka ISWAP, ufite aho uhuriye na Islamic State, nawo ukoresha ibirwa n’ibishanga bya Lake Chad nk’ubuhungiro.
Igihugu cya Chad, nubwo gifite umutungo wa peteroli, kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke, inyeshyamba, ndetse n’ihindagurika rya politiki ririmo coups d’état. Ibi byose, hamwe n’ubukungu budahagaze neza n’ikirere gikakaye, bituma gikomeza kuba mu bihugu bikennye cyane muri Afurika.
