Iyi mikino ya nyuma yakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024 guhera Saa tatu za mu gitondo muri Gymnase ya NPC Rwanda iherereye i Remera.
Iyi mikino ya nyuma yahuzaga amakipe yahuzaga amakipe yasoreje mu myanya ine ya mbere nyuma y’uduce tune twakinnye mu Ukwakira, Ugushyingo ndetse n'Ukuboza.
Gakenke yatsinze Rulindo amanota 5-4 naho Huye itsinda Rutsiro amanota 12-1 mu mukino wa mbere .
Mu mukino wa kabiri Rutsiro yatsinzwe na Rulindo 3-6, Huye itsinda Gakenke 6-5 naho mu mukino wa gatatu Rutsiro itsinda Gakenke 11-4 mu gihe Rulindo yo yatsinze Huye amanota 5-3.
Nyuma yo kubara amanota, Huye yarimo irakina shampiyona ku nshuro yayo ya mbere ikaba ariyo yegukana igikombe n'amanota 21, Rulindo yabaye iya kabiri nyuma yo gutsinda imikino ibiri n’amanota 15, Rutsiro iba iya gatatu naho Gakenke iba iya kane aho zose zatsinze umukino umwe.
Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ikipe ihagararira Akarere ka Musanze, ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagabo. Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya, aka Karere kacyegukana.
Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe gusa ariko nyuma haza kongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.
Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda), yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Gihugu.

