Ubwo
yari mu kiganiro na Sanyuka TV, Bobi Wine yagaragaje ko hari akaga gashobora
kuzazira abahanzi b’ubu by'umwihariko abo muri Uganda kubera imiririmbire yabo
ndetse n’imyandikire yabo.
Yagize
ati: “Mfite ubwoba kandi sinzi neza niba abahanzi baririmba uyu munsi
bazishimira amagambo y’indirimbo zabo ejo hazaza igihe abana babo bazaba
bashaka kuzumva nyuma y’imyaka 15 cyangwa 20. Ni ho haziye akaga kuri bo.
Bashobora kuzibagirana no kutamenyekana,”
Yagaragaje
ko buri kiragano cy’abahanzi hatangira habamo abavuga amagambo adakwiriye mu
ndirimbo zabo, ashimangira ko akenshi basoreza aho ntibazamenyekane.
Agira
ati “Uzi icyo bisobanuye igihe abantu batibuka ab’igihe cyanyu, ariko bakibuka
abababanjirije? No mu gihe cyacu twari dufite abahanzi baririmbaga amagambo
adakwiriye, none ubu nta wubibuka. N’igihe cya Basudde cyari gifite abahanzi
nk’abo, ariko ubu nta hantu na hamwe bumvikana cyangwa ngo babonwe. Ibyo bakora
uyu munsi ni byo bigena ejo hazaza habo.”
Nyuma yo kuvuga ibyo ndetse no kunenga anacyebura bamwe bagikoresha amagambo atari meza mu ndirimbo zabo, yacyebuye barumuna be ko “Nabagira inama yo gukora ibintu n’umuziki bazishimira nyuma y’imyaka micye iri imbere.”
Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine mu muziki yagiriye inama abahanzi bagenzi be yo kuririmba amagambo bazishimira kumva mu myaka iri imbere