Bob Pro yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Kelliah

Imyidagaduro - 14/09/2026 6:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Bob Pro yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Kelliah

Ndayambaje Emmanuel wamamaye nka Bob Pro, umwe mu bakomeye mu bijyanye no gutunganya no gukora ‘Mastering’ z’indirimbo z’abahanzi, yakoze ubukwe n’umukunzi we Tuyizere Kelia, uzwi mu muziki nka Kelliah.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, ni bwo Bob Pro na Kelliah basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

Bob Pro azwi cyane mu Rwanda nk’umwe mu bakora ‘Mastering’ z’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Mu ndirimbo yagiye akoraho harimo ‘Ndi Ready’ ya Kevin Kade, ‘Gake Gake’ ya Bwiza, ‘Eva’ ya Kitoko n’izindi.

Bob Pro, ubusanzwe witwa Emmanuel Ndayambaje, yavukiye muri Uganda ahitwa Tooro. Yize amashuri abanza muri Uganda ahitwa Kasese, nyuma aza gukomereza amashuri yisumbuye mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yagiye mu Bubiligi aho yakomereje amasomo yo gucuranga Piano.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Bob Pro yakoze ku mishinga y’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kunoza amajwi no gukora ‘Mastering’ z’indirimbo.

Ku rundi ruhande, Tuyizere Kelia uzwi nka Kelliah ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Renge’, ‘Mon Bébé’, ‘Gitego’, ‘Together’ n’izindi.

Kelliah amaze igihe mu muziki nyarwanda, aho yagiye akorana indirimbo n’imishinga itandukanye, bikamufasha kumenyekana mu bakunzi b’umuziki.

Ubukwe bwa Bob Pro na Kelliah buje nyuma y’urukundo rwabo, aho kuri uyu wa 13 Nzeri 2026 bahisemo gutera indi ntambwe mu buzima bwabo, basezerana kubana nk’umugabo n’umugore.



Bob Pro yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Kelliah


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...