Ibi
byakurikiwe n’igisubizo gikakaye cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, BNXN, utazuyaje
kwamagana ibyo yise “ubumenyi buke” kuri muzika ya Afurika.
Mu
kiganiro cya ‘Joe And Jada Podcast’, Fat Joe yavuze amagambo yakuruye impaka ku
mbuga nkoranyambaga, aho yemeje ko injyana ya Afrobeats yatangiriye muri
Jamaica. Yagize ati: “Jamaica ni yo yatangije Afrobeats, nubwo byose biva muri
Afurika.”
Muri
icyo kiganiro yari kumwe n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Dancehall, Buju
Banton, ariko ntiyigeze amunyomoza, ahubwo yibanze ku kuvuga amateka ya
Reggaeton n’uruhare rwa El General muri iyo njyana.
Nyuma
y’aya magambo, BNXN ntiyihanganiye ibyo yise gutesha agaciro umuziki wa
Afurika.
Abinyujije
ku rubuga rwa X (Twitter), yamusubije amagambo arimo ubukana agira ati “Urwango
ufitiye umuziki wa Afurika n’abahanzi bawo, hamwe n’amakuru atari yo utanga, ni
byo bituma ubwonko bwawe butagenda neza. Iga ubanze wisobanukirwe.”
Yanakomeje
amusaba kwiyigisha ku mateka y’umuziki wa Afurika mbere yo gutanga ibitekerezo
ku ruhando mpuzamahanga.
Nubwo
Fat Joe yavuze ibi, amateka agaragaza ko Afrobeats ari injyana yavutse muri
Afurika y’Iburengerazuba, cyane cyane muri Nigeria na Ghana.
Iyi
njyana ifite inkomoko ikomeye ku muziki wa Afrobeat washinzwe n’icyamamare Fela
Anikulapo-Kuti, wavanze injyana zirimo jazz, highlife na funk, agashyiramo
ubutumwa bukomeye bw’imibereho n’imiyoborere.
Afrobeats
yo muri iki gihe yaje gukura kuri uwo murage, ariko inongeramo umwimerere
ujyanye n’igihe, bituma iba imwe mu njyana zikunzwe ku Isi hose.
Si
ubwa mbere Buju Banton agaragaje kutishimira Afrobeats. Mu kiganiro yahaye
‘Drink Champs Podcast’ mu 2024, yavuze ko abahanzi ba Afrobeats bakoresha
byinshi mu njyana za Reggae na Dancehall badaha agaciro inkomoko yabyo.
Yigeze
no kuvuga ko iyi njyana ishobora kuzagenda icika intege mu gihe kiri imbere,
igitekerezo kitashyigikiwe na benshi urebye uko iri kwaguka ku Isi.
Izi
mpaka zigaragaza uko imyumvire ku nkomoko n’iterambere ry’umuziki igenda
itandukana bitewe n’aho umuntu akomoka n’icyo ashingiraho.
Gusa
ku ruhande rw’abahanzi ba Afurika, harimo na BNXN, bashimangira ko ari ingenzi
kubaha amateka nyayo y’umuco wabo, cyane cyane mu gihe umuziki wa Afrobeats uri
kugera kure ku rwego mpuzamahanga.

Impaka
zikomeje kwiyongera ku nkomoko ya Afrobeats, nyuma y’uko Fat Joe avuze ko
Jamaica ari yo yayitangije

BNXN
yasabye Fat Joe kwiyigisha ku mateka ya Afrobeats, amushinja gupfobya umuziki
wa Afurika no kuyitiranya inkomoko
