BNXN yagaragaje ko ubuzima bwo muri Lagos buhenze kurusha ubwa Los Angeles

Imyidagaduro - 11/06/2026 10:22 AM
Share:

Umwanditsi:

BNXN yagaragaje ko ubuzima bwo muri Lagos buhenze kurusha ubwa Los Angeles

BNXN yavuze ko ubuzima muri Lagos bushobora kuba buhenze kurusha ubwa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byatumye abantu benshi batanga ibitekerezo bitandukanye.

Umuhanzi w’Umunya Nigeria, BNXN yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugereranya ubuzima bwo muri Lagos n’ubwo muri Los Angeles, avuga ko kuba muri Lagos bishobora kuba bihenze kurusha kuba muri Los Angeles iyo umaze kwishyura inzu yaho.

Mu magambo ye, yavuze ko ubuzima bwo muri Nigeria burangwa n’ibiciro bihindagurika kandi bikunze kuzamuka uko bwije n’uko bukeye, mu gihe muri Amerika ibintu biba bifite gahunda isobanutse.

BNXN yagize ati: "Kuva nagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta muntu uransaba kumwishyurira ibyo yarabereyemo abandi". Yongeraho ati: "Uzi ko Lagos ihenze cyane? Irusha Los Angeles".

BNXN avuga ko muri Los Angeles inzu ziba zihenze cyane, by'umwihariko mu duce twiza aho ubukode bushobora kugera ku madolari ibihumbi 12,000 ku kwezi.

Yagaragaje ko muri Lagos, nyuma yo kwishyura inzu, hari ibindi bibazo bituma ubuzima burushaho guhenda, birimo kwishyura amazi, amashanyarazi (generator cyangwa solar), umutekano wihariye ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bikunda kuzamuka bitewe n’umuvundo wo mu mihanda n’ibura rya lisansi.

Ibi byatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bemeranya na we, bavuga ko Lagos ifite ibibazo by’imiterere y’imijyi bituma ubuzima buhenda mu buryo butagaragara, mu gihe abandi bo bavuga ko muri Amerika naho hari imisoro iri hejuru ituma ubuzima buhenda.

BNXN ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afro-fusion, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Finesse” na “Gwagwalada”afatanyije na Kizz Daniel & Seyi Vibez , ndetse anegukana igihembo cya Next Rated muri The Headies.

BNXN yagaragaje ko ubuzima bwo muri Lagos buhenze kurusha ubwa Los Angeles


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...