Mu Rwanda ni henshi
abacuruzi bishyuza abantu mu madolari cyangwa se andi mafaranga y’amahanga.
Urugero nka henshi, abishyura ubukode bw’inzu z’ubucuruzi, bategekwa kubikora
batanze amadolari.
Amabwiriza mashya yashyizwe
ahagaragara na BNR kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, ategeka ko ufashwe
ashyiraho ibiciro mu madovize acibwa miliyoni 5 Frw mu gihe afashwe bwa mbere
na miliyoni 10 Frw ku zindi nshuro zikurikiraho.
Abakora ibikorwa
by'ubucuruzi mu madovize bazajya bahanishwa gucibwa 50% by'ayakoreshejwe muri
icyo gikorwa ku nshuro ya mbere mu gihe izindi nshuro bazacibwa 100%.
Itangazo riragira riti: “Banki
Nkuru y'u Rwanda (BNR) iramenyesha abantu bose ko yashyizeho Amabwiriza nº
89/2025, ahindura Amabwiriza rusange n° 42/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga
imikoreshereze y'amadovize. Aya mabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta, nimero
idasanzwe yo ku wa 30/05/2025.”
Iri tangazo rikomeza
rivuga ko usibye kwishyuza ibicuruzwa cyangwa serivisi byoherejwe cyangwa
byatumijwe hanze y'u Rwanda, cyangwa ibikorwa by'ubucuruzi bikorwa n'amahoteli,
Kazino (casinos), ibigo by'ubukerarugendo, amaduka adasora (duty-free),
n'amashuri mpuzamahanga mu gihe yishyurana n'abadatuye mu gihugu, umuntu ku
giti cye cyangwa ikigo bashyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi, cyangwa
bakora ibikorwa by'ubucuruzi mu madovize (amafaranga y'amahanga) nta
burenganzira babiherewe na BNR baba bakoze ikosa ryo mu rwego rw'ubutegetsi.
Mu bihano by’amafaranga
biteganyijwe ku bakoze iri kosa (byiyongera ku byavuzwe haruguru) harimo no
gutegura cyangwa kugira uruhare mu cyamunara ikorwa mu madovize: 50%
by'ayakoreshejwe mu cyamunara.
BNR yakomeje yibutsa
abantu bose n'ibigo bitandukanye kwirinda kwishora muri ibi bikorwa nta
burenganzira babifitiye. Iti: “Mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zayo yo
kurinda agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda, BNR, ku bufatanye n'inzego z'umutekano
n'abandi bafatanyabikorwa, izakomeza kurwanya ibikorwa bikoreshwamo amadovize
(amafaranga y'amahanga) bitemewe.”
Abantu bose
barashishikarizwa gutanga amakuru ku bikorwa byose bijyanye n'ivunjisha bikekwa
ko binyuranyije n'amategeko, babimenyesha BNR cyangwa inzego z'umutekano (RIB,
RNP n'inzego z'ibanze) hifashishijwe imiyoboro inyuzwaho amakuru iboneka ku
mbuga za interineti za buri rwego.
Banki Nkuru y'u Rwanda yatangaje amabwiriza mashya n'ibihano by'amafaranga bijyanye n'imikoreshereze itemewe y'amadovize