BNR yashyizeho ibihano bishya ku bacuruza mu madovize batabifitiye uburenganzira

Ubukungu - 17/06/2025 12:54 PM
Share:

Umwanditsi:

BNR yashyizeho ibihano bishya ku bacuruza mu madovize batabifitiye uburenganzira

Banki Nkuru y'Igihugu yatangaje ibihano bishya ku bantu n'ibigo bishyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi ndetse n'abakora ubucuruzi mu madovize nta burenganzira babiherewe.

Mu Rwanda ni henshi abacuruzi bishyuza abantu mu madolari cyangwa se andi mafaranga y’amahanga. Urugero nka henshi, abishyura ubukode bw’inzu z’ubucuruzi, bategekwa kubikora batanze amadolari. Banki Nkuru y'u Rwanda isobanura ko ibyo bintu bitemewe kandi bihanwa n'amategeko.

Amabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara na BNR kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, ategeka ko ufashwe ashyiraho ibiciro mu madovize acibwa miliyoni 5 Frw mu gihe afashwe bwa mbere na miliyoni 10 Frw ku zindi nshuro zikurikiraho.

Abakora ibikorwa by'ubucuruzi mu madovize bazajya bahanishwa gucibwa 50% by'ayakoreshejwe muri icyo gikorwa ku nshuro ya mbere mu gihe izindi nshuro bazacibwa 100%.

Itangazo riragira riti: “Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) iramenyesha abantu bose ko yashyizeho Amabwiriza nº 89/2025, ahindura Amabwiriza rusange n° 42/2022 yo ku wa 13/04/2022 agenga imikoreshereze y'amadovize. Aya mabwiriza yasohotse mu Igazeti ya Leta, nimero idasanzwe yo ku wa 30/05/2025.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko usibye kwishyuza ibicuruzwa cyangwa serivisi byoherejwe cyangwa byatumijwe hanze y'u Rwanda, cyangwa ibikorwa by'ubucuruzi bikorwa n'amahoteli, Kazino (casinos), ibigo by'ubukerarugendo, amaduka adasora (duty-free), n'amashuri mpuzamahanga mu gihe yishyurana n'abadatuye mu gihugu, umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bashyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi, cyangwa bakora ibikorwa by'ubucuruzi mu madovize (amafaranga y'amahanga) nta burenganzira babiherewe na BNR baba bakoze ikosa ryo mu rwego rw'ubutegetsi.

Mu bihano by’amafaranga biteganyijwe ku bakoze iri kosa (byiyongera ku byavuzwe haruguru) harimo no gutegura cyangwa kugira uruhare mu cyamunara ikorwa mu madovize: 50% by'ayakoreshejwe mu cyamunara.

BNR yakomeje yibutsa abantu bose n'ibigo bitandukanye kwirinda kwishora muri ibi bikorwa nta burenganzira babifitiye. Iti: “Mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zayo yo kurinda agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda, BNR, ku bufatanye n'inzego z'umutekano n'abandi bafatanyabikorwa, izakomeza kurwanya ibikorwa bikoreshwamo amadovize (amafaranga y'amahanga) bitemewe.”

Abantu bose barashishikarizwa gutanga amakuru ku bikorwa byose bijyanye n'ivunjisha bikekwa ko binyuranyije n'amategeko, babimenyesha BNR cyangwa inzego z'umutekano (RIB, RNP n'inzego z'ibanze) hifashishijwe imiyoboro inyuzwaho amakuru iboneka ku mbuga za interineti za buri rwego.

Banki Nkuru y'u Rwanda yatangaje amabwiriza mashya n'ibihano by'amafaranga bijyanye n'imikoreshereze itemewe y'amadovize


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...