Abakoresha ba WhatsApp,
bari batangiye kwibaza ukuntu inoti y’ibihumbi icumi yasohotse bitatangajwe n’inzego
za Leta zibishinzwe zikabimenyesha Banki Nkuru y’u Rwanda ‘National Bank of
Rwanda’ ibifite mu nshingano. Mu itangaza ryasohotse, Banki Nkuru y’ u Rwanda
yasabye abantu kutabiha agaciro no kwirinda gukora amafaranga y’amahimbano
bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga kuko uwo bigaragayeho abihanirwa n’amategeko.

Itangazo riri mu cyongereza
n’Ikinyarwanda ririho umukono wa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa
John, rigira riti: "Turamenyesha abantu bose ko ishusho y’inoti y’ibihumbi
icumbi y’amafaranga y’u Rwanda yakwirakwijwe kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga ko
ari impimbano. Nta noti nk’iyi ihari bityo ayo makuru ntakwiye guhabwa agaciro".
Rikomeza rigira riti: "Tuributsa abantu ko Leta y’u Rwanda ariyo yonyine ishyiraho inoti n’ibiceri by’amafaranga,
ikabitangaza yifashishije Banki Nkuru y’u Rwanda. Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye
kubamenyeka ko kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y’inoti n’ibiceri
by’ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko".

Itangazo BNR yasohoye ku gicamunsi cy'uyu wa Mbere
