BNR yaburiye abakoresha inote bataka indabo

Amakuru ku Rwanda - 06/02/2026 10:49 AM
Share:

Umwanditsi:

BNR yaburiye abakoresha inote bataka indabo

Mu gihe hasigaye iminsi mbarwa ngo hizihizwe umunsi wa Saint Valantin, Banki Nkuru y’Igihugu yongeye kuburira abantu ko gukoresha inote mu mitako bitemewe akaba ari nyuma y’uko RIB yari imaze iminsi micye nayo itangaje ko bigize icyaha.


Mu rwego rwo kubungabunga ifaranga ry’Igihugu bafite mu nshingano ndetse no gukomeza kubahisha ifaranga ry’u Rwanda, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko bitemewe gukoresha amafaranga bataka indabo ndetse n’indi mitako itandukanye.

Mu itangazo banyujije ku rubuga rwa X, BNR yatangaje ko ikomeje kubona imikoreshereze idahwitse y'amafaranga y'u Rwanda, aho inoti n'ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk'impano n'ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura cyangwa kurimbisha.

Ibyo bikorwa n'abatunganya indabo, abacuruzi, abategura ibirori, abanyabugeni, abategura impano ndetse n'abakiriya babo.

Mu bikorwa nk'ibyo usanga inoti zihinahinwa, zigapfundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro, zigafatishwa ubujeni cyangwa ubundi bwoko bw'ibifatisho, mu rwego rwo kugira ngo amafaranga atangwe nk'impano mu birori no mu mihango itandukanye.

Ibikorwa nk'ibyo bihungabanya icyizere ifaranga ry'u Rwanda rifitiwe cyane cyane inoti, birayangiza bikayatera ubusembwa bukabije bityo hakabaho ingorane mu bikorwa bijyanye n'imicungire n'imitunganyirize y'amafaranga, harimo ibyuma by'ikoranabuhanga byifashishwa mu kubara amafaranga ndetse n'imashini koranabuhanga zibika zikanabikuzwaho amafaranga zizwi nka ATMs, kandi ari bumwe mu buryo bw'ingenzi bwo gukwirakwiza amafaranga mu gihugu.

Uko kwangirika kw'inoti gutuma zikurwa ku isoko ndetse zigasimbuzwa imburagihe bityo bigatuma habaho ibihombo bitari ngombwa.

Banki Nkuru y'u Rwanda iributsa abantu bose muri rusange, ko umuntu wese wangiza amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Mu minsi ishize, umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry nawe yaburiye abakoresha amafaranga mu gutaka indabo ko bitemewe kandi ko bihanirwa.

Ati: “Mu minsi ishize murabyibuka ko hari abo twakurikiranyeho ibyo byaha, rero byaba byiza hatagize abandi bagwa mu mutego wo gushimisha umukunzi we ngo birangire abikoreyemo ibyaha. Ntacyo byaba bimaze gushimisha uwo ukunda ugasanga wisanze mu butabera babyirinde rwose.”

Yakomeje agira ati “Ushaka gutanga impano y’amafaranga rwose abikore mu buryo bwubahisha amafaranga y’igihugu. Gutanga impano ni uburenganzira bwa buri wese uko abyumva, ariko bikorwe mu buryo butagize ibyaha. Byumvikane neza RIB ntawe yabujije gutanga impano y’amafaranga, ariko bikorwe mu buryo bwubahisha ifaranga ry’igihugu."



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...