Blandy Star yahisemo gutangira bundi bushya: Kuva mu itangazamakuru ajya mu kuvanga imiziki

Imyidagaduro - 09/09/2026 8:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Blandy Star yahisemo gutangira bundi bushya: Kuva mu itangazamakuru ajya mu kuvanga imiziki

Hari igihe umuntu agera aho amenya ko ibyo yakoze igihe kirekire atari byo byonyine yifuzaga gukora mu buzima. Ashobora kuba yarabikoze neza, akabimenyekaniramo ndetse bikamuhesha izina, ariko umutima we ugakomeza kumwereka ahandi ashaka kugana.


Ni urugendo Uwase Blandine, uzwi cyane ku izina rya Blandy Star, yatangiye vuba aha, aho yahisemo gusezera ku mwuga w’itangazamakuru benshi bamumenyeyemo, agafata indi nzira imujyana ku nzozi amaze igihe yifitemo: kuvanga imiziki nka DJ.

Blandy Star yari amaze imyaka azwi mu itangazamakuru, aho yagiye akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo TV10, Izuba TV ndetse n’umuyoboro wa YouTube wa This and That, yakoranagaho na Tessy.

Ariko inyuma y’uwo mwuga wamuhesheje izina, hari indi mpano avuga ko yari amaze igihe kinini yumva imukururira.

Blandy yabwiye InyaRwanda, ko gukunda umuziki no kuwuvanga atari igitekerezo cyaje mu minsi mike ishize. Ahubwo ni ikintu amaze imyaka myinshi yifuza gukora.

Yatangiye kubyiyumvamo akiri mu mashuri yisumbuye, ariko igihe yabwiraga abantu ko yifuza kuzaba DJ, si bose babyakiriye neza.

Bamwe bamucaga intege, bakamubwira ko kuvanga imiziki atari umwuga ukwiye umukobwa.

Aho kugira ngo ayo magambo amutere ubwoba, Blandy yahisemo gukomeza kwizera icyo umutima we umubwira.

Yaje gufata icyemezo cyo kujya muri Kenya kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki, aho yamaze amezi atatu yiga uwo mwuga.

Nyuma yaho, yakomereje muri Uganda kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwimenyereza no kurushaho kunoza ubumenyi yari amaze kunguka.

Ni ukuvuga ko ibyo atangiye uyu munsi atari umwanzuro wafashwe mu kanya, ahubwo ari igitekerezo cyakomeje gukura muri we kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kugikurikirana.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Blandy yavuze amagambo agaragaza neza impamvu yafashe uyu mwanzuro.

Yagize ati: “Namenye ko ntari nkeneye uruhushya. Icyo nari nkeneye ni ugutangira.”

Aya magambo agaragaza ko kuri we, intambwe ikomeye atari ukwiga gusa cyangwa kumenya kuvanga indirimbo, ahubwo ari ukwiyemeza gutangira gukora icyo yakunze kuva kera.

Blandy kandi yavuze ko hari igihe yumvise yaratakaje akanyamuneza n’umwete byamurangaga, ariko ubu akaba yarafashe icyemezo cyo kongera kubishaka no kubisubirana.

Yanditse ati: “Hari aho nigeze gutakaza urumuri rwanjye, ariko uyu munsi nahisemo guteranya ibice byanjye no kongera kurushaka.”

Yashimiye kandi umuvandimwe we wamubaye hafi, cyane cyane mu gihe yumvaga atameze neza mu buzima bwe bwite, avuga ko yamufashije gukomeza guteranya ibice by’ubuzima bwe.

Kuki ahisemo kuba Dj nyuma y’itangazamakuru?

Kuva mu itangazamakuru akajya mu kuvanga imiziki bishobora kumvikana nk’impinduka ikomeye, cyane cyane ku muntu wari umaze kumenyekana muri uwo mwuga.

Ariko kuri Blandy, ni ugukurikira igice cy’ubuzima bwe yari amaze igihe ashyira ku ruhande.

Avuga ko gukunda kuvanga imiziki yabitewe n’uko ari ikintu cyamukururaga kuva akiri muto, ariko igihe cyose akaba yaragiye agisubika kubera izindi nshingano n’imirimo.

Ubu yahisemo kutongera gutegereza “igihe nyacyo”, ahubwo akaba ari we wiyemeje kukirema.

Ni na yo mpamvu ubutumwa bwe bwo gutangira uyu mwuga bushobora kumvikana nk’ubutumwa burenze kuba ari ugutangiza umwuga mushya. Ni nk’aho ari ukwigarurira igice cye yari amaze igihe ashyize ku ruhande.

Mu rugendo rwe rwo kwinjira mu kuvanga imiziki, Blandy avuga ko yagize abantu bamugiriye inama kandi bakamutera imbaraga.

Muri bo harimo Shakib Cham, umugabo wa Zari Hassan, wamushishikarije gukomeza gukurikira iyi nzira nshya.

Nubwo Blandy yari asanzwe afite iki cyifuzo kuva kera, inkunga n’ubushishikarizwa n’abantu bamwegereye byamufashije kurushaho kugirira icyizere icyemezo cye.

Nyuma yo kwiga no kwimenyereza muri Kenya na Uganda, Blandy Star ari gutegura intambwe ye ya mbere yo kwinjira ku mugaragaro muri uyu mwuga.

Biteganyijwe ko ku wa 19 Nzeri 2026 ari bwo azatangira ibikorwa bye byo kuvanga imiziki ku mugaragaro, aho azakorera kuri Atelier Du Vin.

Uyu uzaba ari umwanya udasanzwe kuri we, kuko uzaba ari intangiriro y’urugendo rushya nyuma y’imyaka amaze mu itangazamakuru.

Kuva kuri TV, radio na podcast akajya inyuma ya DJ booth, Blandy Star ashobora kuba ahinduye umwuga, ariko ntabwo ahinduye umuntu ari we.

Ahubwo ari gukoresha ubunararibonye amaze imyaka yunguka mu itangazamakuru, mu myidagaduro no mu gukorana n’abantu, akabushyira mu kindi gice cy’inganda z’imyidagaduro.

Kandi kuba yaramenye kuvugana n’abakunzi b’imyidagaduro, kumva umuziki no kumenya uko ibirori n’abahanzi bakora, bishobora kuzamufasha muri uru rugendo rushya.

Kuri Blandy, rero, iyi ntabwo ari inkuru yo kureka ikintu kimwe ugahita utangira ikindi. Ni inkuru yo kwemera kongera gutangira, nyuma yo kubona ko hari inzozi wari warasubitse igihe kirekire.

Blandy Star yatangaje ko yasezeye itangazamakuru ahitamo gutangira umwuga wo kuvanga imiziki

Blandy Star yavuze ko muri uyu mwuga mushya yahisemo kuzagaragaza ubushobozi bwe

Blandy yavuze ko umugabo wa Zari Hassan, Shalib Cham ariwe wamugiriye inama

Ku wa 19 Nzeri 2026, Blandy Star aziyereka abakunzi b’umuziki ku nshuro ye ya mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...