Blaise, izina ry'umusore wihagararaho

- 28/12/2021 10:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Blaise, izina ry'umusore wihagararaho

Sobanukirwa byinshi ku izina Blaise n'ibiranga abaryitwa.

Blaise ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu Kilatini riva ku izina blaesus, risobanura 'umuntu uvuga uburimi'.

Mu kwandika iri zina, bamwe bandika Blaize, Blaze, Blayze.

Bimwe mu biranga ba Blaise

-Ba Blaise baba ari abahanga , bazi kwisobanura kandi bazi gukora ibintu by’ubugeni bakabasha no guhanga udushya.

-Ni abantu badapfa gucika intege niyo abandi babona ko ibyo barimo bidashoboka, bo barakomeza bagashyiramo imbaraga.

-Iyo bagize ikibababaza cyangwa kikabakomeretsa mu buzima, baba bifuza ko abantu baza bakabahumuriza, bakabitaho, bakabagaragariza urukundo.

-Ba Blaise baba bihagararaho, bitwara nk’abasirimu kandi bakabigaragaza.

-Bazi kwigana cyane ku buryo n'iyo babonye ikintu umunsi umwe babasha kugisubiramo kandi n’inshuti zabo babasha kuzigana bitewe n’imyitwarire yazo.

-Iyo biyemeje gukora ikintu, birengera n’ingaruka zacyo, usanga akenshi ba Blaise batangiza ibintu ariko ntibabisoze. Ni abantu bakunda umwimerere batarebera ku nzaduka.

Ibyamamare byitwa iri zina

-Blaise Pascal; umucurabwenge wo mu Bufaransa wamamaye cyane kubera ubuhanga bwe mu mibare, mu bugenge, mu iyobokamana n’ibindi.

-Blaise Compaoré: Yayoboye Burkina Faso kuva mu mwaka wa 1987 kugeza tariki ya 31 Ukwakira 2014 ahiritswe ku butegetsi.

Src:www.nameberry.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...