Iyi kipe yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026.
Black Bulls yageze mu Rwanda mu gihe habura amasaha macye ngo icakirane na Rayon Sports ku munsi wejo ku wa Gatandatu saa Kumi Nebyiri muri Stade Amahoro mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.
Ni nyuma y’uko Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora ry’ibanze yasezereye Atomic Ngome yo muri Comoros.
Rayon Sports yo yasezereye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroon.
