Muri ayo mabwiriza, BK Arena ivuga ko umuntu yemerewe kwambara mu buryo bwe no kugaragaza umwihariko we, ariko imyambarire igomba kuba ijyanye n’uko ari ahantu hahurira abantu benshi.
Mu byo basabye harimo ko Ibice by’ibanga by’umubiri bigomba kuba bitwikiriye bihagije. Yavuze ko imyenda ibonerana cyangwa itagaragara neza igomba kuba itwikiriye bihagije ibice by’ibanga.
BK Arena yavuze ko imyenda iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, byibasira abandi, bibangamira cyangwa bitera ubwoba abandi ntibyemewe.
Ku bijyanye n’imyitwarire, BK Arena yavuze ko guhohotera abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa gukora urugomo ntibyihanganirwa.
Basabye kandi buri wese kubaha umwanya bwite, umutekano n’uburenganzira bw’abandi bwo kwishimira ibirori mu mutekano.
Ku bijyanye n'inzoga, BK Arena yavuze ko zizajya zihabwa uwabanje kwerekana indangamuntu.
Aya mabwiriza aje mu gihe impaka ku myambarire y’abakobwa n’abagore bitabira ibitaramo zongeye kuvugwa cyane, cyane cyane nyuma y’ibyabaye ku bitabiriye ibitaramo biheruka kubera muri ‘Parking’ ya BK Arena n’ahandi.
Aje kandi mu gihe muri iyi nyubako Ejo hazaberamo igitaramo gikomeye kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina bigiye kuba ku nshuro ya 21 kizaririmbamo umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Rema.
