Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022, nibwo hafunguwe ku mugaragaro amatora y’abahatanye mu bihembo bya Tiktok Rwanda.
Aya matora amaze amasaha
mbarwa afunguye akaba akomeje kwerekana ko ibi bihembo byaje bikenewe, aho abantu
bakomeje gutora bifashishije urubuga rwa events.noneho.com.
Umusore witwa Bizzow
kugeza ubu akaba ari we uyoboye abandi mu majwi, uretse kandi uwifuza gutora
yanyura ku rubuga hari n’uburyo bwo gukoresha kode ariyo *559*60# ugakurikiza
amabwiriza.
Uzahiga abandi muri
Tiktok Rwanda urubuga rutera ibyishimo benshi kubera ibiruberaho, azahebwa miliyoni
1Frw y’amafaranga y’u Rwanda.
Harimo kandi no kugirwa Brand Ambssador w’imwe muma kompanyi z’abaterankunga b’ibihembo bizajya bitangwa buri mwaka.
HESHA AMAHIRWE UMUNTU UKUNDA KURI TIKTOK UMUTORA
Reba abahatanye n’uko wabasha kubatora:




























