Aya
matike yashize ku isoko kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, habura amasaha
macye gusa ngo aba bahanzi bombi bahurire ku rubyiniro rwa BK Arena, mu
gitaramo cyari gitegerejwe na benshi.
Ibi
byafashwe nk’agahigo kadasanzwe, by’umwihariko bitewe n’uko bwari ubwa mbere
The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu gitaramo kinini cyabereye muri iyi nyubako
ifatwa nk’iya mbere mu Rwanda.
Ni
amateka mashya kuri aba bahanzi bombi, kuko mu bihe byatambutse nta n’umwe wari
wabashije kuzuza BK Arena ku giti cye.
The
Ben, ubwo yaherukaga gutaramira muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, ntiyabashije kuyuzuza, naho Bruce Melodie na we byamugendekeye gutyo mu
2020, ubwo yizihizaga imyaka 10 yari amaze mu muziki.
Igitaramo
cya The Ben cyari kigizwe n’ibyiciro bitandukanye by’amatike bigendanye n’aho
umuntu yicara n’ibyiza ahabwa.
Icyiciro
cya Upper Zone cyaguraga 10,000 Frw, Lower Zone ari 20,000 Frw, Floor ari
25,000 Frw, mu gihe Premium yaguraga 30,000 Frw. Hari kandi CIP yaguraga 50,000
Frw, ndetse na Corporate Zone yari ku 100,000 Frw.
Mu mboni z'abasesenguzi b'umuziki nyarwanea, kugurisha
aya matike yose byerekanye urwego aba bahanzi bombi bagezeho mu muziki,
ubufatanye bwabo bwakiriwe neza n’abakunzi babo, ndetse n’icyizere cy’uko
umuziki nyarwanda uri gukomeza kwiyubaka ku rwego rwo hejuru.
Iyo
abahanzi babiri bakomeye bahurira mu gitaramo bakuzuza BK Arena, biba bifite
ibisobanuro bikomeye ku rwego rw’umuziki, ku isoko n’ahazaza habo.
Kuzuza
BK Arena bisobanuye ko buri muhanzi ku giti cye afite izina rikomeye, ariko iyo
bahurijwe hamwe, izo mbaraga ziriyongera zigahinduka igikundiro rusange.
Abafana b’uruhande rumwe n’urw’undi barahuza, bigatanga umubare munini
w’abagura amatike.
Abafana
ntibagura itike kubera izina gusa, ahubwo bagura icyizere: icy’uko igitaramo
kizaba kiri ku rwego rwo hejuru, kirimo umwimerere, amajwi meza n’imitegurire
ikwiye. Kuzuza BK Arena byerekana ko abafana babemera kandi babitaho.
BK
Arena ni inyubako nini ifatwa nk’ipima ubushobozi bw’umuhanzi. Iyo yuzuye, biba
bivuze ko isoko ry’umuziki riri kwaguka, abantu batangiye kwemera kwishyura
amafaranga menshi bagamije kwishimira umuziki wo mu gihugu cyabo.
Iyo
abahanzi bakomeye bafatanyije aho guhangana, byerekana ubwenge bwo kubaka
urwego rumwe. Ubufatanye nk’ubwo bugabanya guhangana kudafite umumaro, bugaha
umuziki isura nziza imbere y’abaterankunga n’abafatanyabikorwa.
Abategura
ibitaramo n’abaterankunga bahita babona ko bishoboka. Ibi bituma ibindi
bitaramo binini bitegurwa hifashishijwe abahanzi b’imbere mu gihugu, aho guhora
hifashishwa izina ryo hanze gusa.
Iyo
BK Arena yuzuye kubera abahanzi bo mu Rwanda, bitanga ishusho nziza hanze
y’igihugu, bigaragaza ko umuziki nyarwanda ufite abafana, ufite isoko kandi
wifitemo ubushobozi bwo kwiyubakira ibikorwa binini.
Mu
ncamake, kuzuza BK Arena ku bahanzi babiri si igitaramo gusa, ni ikimenyetso
cy’ihinduka mu muziki, urwego rwo hejuru bagezeho, n’ahazaza heza h’uruganda
rw’imyidagaduro nyarwanda.
The Ben na Bruce Melodie bageze kuri aka gahigo, mu gihe Israel Mbonyi byamaze kuba umuco, kuko yujuje BK Arena inshuro enye yikurikiranya.

Amatike y’igitaramo “The Nu- Year Groove” cya The Ben yatumiwemo Bruce Melodie yashize ku isoko

Amatike
y’iki gitaramo yashyize ku isoko mbere y’uko aba bahanzi bombi bahurira ku
rubyiniro
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO GISESENGURA IGITARAMO CYA THE BEN NA BRUCE MELODIE
