Bizavugwa mu mateka! Amatike y’igitaramo The Ben yatumiyemo Bruce Melodie yashize ku isoko -VIDEO

Imyidagaduro - 01/01/2026 5:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Bizavugwa mu mateka! Amatike y’igitaramo The Ben yatumiyemo Bruce Melodie yashize ku isoko -VIDEO

Umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yanditse amateka mashya mu muziki nyarwanda nyuma yo kugurisha amatike yose y’igitaramo cye “The Nu-Year Groove”, yatumiwemo Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie.

Aya matike yashize ku isoko kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, habura amasaha macye gusa ngo aba bahanzi bombi bahurire ku rubyiniro rwa BK Arena, mu gitaramo cyari gitegerejwe na benshi.

Ibi byafashwe nk’agahigo kadasanzwe, by’umwihariko bitewe n’uko bwari ubwa mbere The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu gitaramo kinini cyabereye muri iyi nyubako ifatwa nk’iya mbere mu Rwanda.

Ni amateka mashya kuri aba bahanzi bombi, kuko mu bihe byatambutse nta n’umwe wari wabashije kuzuza BK Arena ku giti cye.

The Ben, ubwo yaherukaga gutaramira muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, ntiyabashije kuyuzuza, naho Bruce Melodie na we byamugendekeye gutyo mu 2020, ubwo yizihizaga imyaka 10 yari amaze mu muziki.

Igitaramo cya The Ben cyari kigizwe n’ibyiciro bitandukanye by’amatike bigendanye n’aho umuntu yicara n’ibyiza ahabwa.

Icyiciro cya Upper Zone cyaguraga 10,000 Frw, Lower Zone ari 20,000 Frw, Floor ari 25,000 Frw, mu gihe Premium yaguraga 30,000 Frw. Hari kandi CIP yaguraga 50,000 Frw, ndetse na Corporate Zone yari ku 100,000 Frw.

Mu mboni z'abasesenguzi b'umuziki nyarwanea, kugurisha aya matike yose byerekanye urwego aba bahanzi bombi bagezeho mu muziki, ubufatanye bwabo bwakiriwe neza n’abakunzi babo, ndetse n’icyizere cy’uko umuziki nyarwanda uri gukomeza kwiyubaka ku rwego rwo hejuru.

Iyo abahanzi babiri bakomeye bahurira mu gitaramo bakuzuza BK Arena, biba bifite ibisobanuro bikomeye ku rwego rw’umuziki, ku isoko n’ahazaza habo.

Kuzuza BK Arena bisobanuye ko buri muhanzi ku giti cye afite izina rikomeye, ariko iyo bahurijwe hamwe, izo mbaraga ziriyongera zigahinduka igikundiro rusange. Abafana b’uruhande rumwe n’urw’undi barahuza, bigatanga umubare munini w’abagura amatike.

Abafana ntibagura itike kubera izina gusa, ahubwo bagura icyizere: icy’uko igitaramo kizaba kiri ku rwego rwo hejuru, kirimo umwimerere, amajwi meza n’imitegurire ikwiye. Kuzuza BK Arena byerekana ko abafana babemera kandi babitaho.

BK Arena ni inyubako nini ifatwa nk’ipima ubushobozi bw’umuhanzi. Iyo yuzuye, biba bivuze ko isoko ry’umuziki riri kwaguka, abantu batangiye kwemera kwishyura amafaranga menshi bagamije kwishimira umuziki wo mu gihugu cyabo.

Iyo abahanzi bakomeye bafatanyije aho guhangana, byerekana ubwenge bwo kubaka urwego rumwe. Ubufatanye nk’ubwo bugabanya guhangana kudafite umumaro, bugaha umuziki isura nziza imbere y’abaterankunga n’abafatanyabikorwa.

Abategura ibitaramo n’abaterankunga bahita babona ko bishoboka. Ibi bituma ibindi bitaramo binini bitegurwa hifashishijwe abahanzi b’imbere mu gihugu, aho guhora hifashishwa izina ryo hanze gusa.

Iyo BK Arena yuzuye kubera abahanzi bo mu Rwanda, bitanga ishusho nziza hanze y’igihugu, bigaragaza ko umuziki nyarwanda ufite abafana, ufite isoko kandi wifitemo ubushobozi bwo kwiyubakira ibikorwa binini.

Mu ncamake, kuzuza BK Arena ku bahanzi babiri si igitaramo gusa, ni ikimenyetso cy’ihinduka mu muziki, urwego rwo hejuru bagezeho, n’ahazaza heza h’uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

The Ben na Bruce Melodie bageze kuri aka gahigo, mu gihe Israel Mbonyi byamaze kuba umuco, kuko yujuje BK Arena inshuro enye yikurikiranya.


Amatike y’igitaramo “The Nu- Year Groove” cya The Ben yatumiwemo Bruce Melodie yashize ku isoko


Amatike y’iki gitaramo yashyize ku isoko mbere y’uko aba bahanzi bombi bahurira ku rubyiniro

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO GISESENGURA IGITARAMO CYA THE BEN NA BRUCE MELODIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...