Bizaba ari umuriro, mbaziho ubuhanga! - Elysee Bigira kuri Ben and Chance bitegura kunyeganyeza Bruxelles

Iyobokamana - 08/05/2026 9:42 AM
Share:
Bizaba ari umuriro, mbaziho ubuhanga! - Elysee Bigira kuri Ben and Chance bitegura kunyeganyeza Bruxelles

Umuhanzi Elysee Bigira yavuze ko yiteze igitaramo gikomeye cyane kizahuza we na Ben and Chance i Bruxelles mu Bubiligi, avuga ko aba bahanzi abaziho ubuhanga, guca bugufi ndetse n’umutima wo gukorera Imana.

Ibi yabigarutseho mu gihe yitegura igitaramo cye ngarukamwaka cya kabiri cyiswe Gifted For His Glory Season 2 giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2026 muri Salle Viage i Brussels mu Bubiligi. Iki gitaramo cyateguwe na Team Production, cyiswe Gifted For His Glory ku bufatanye na Zaburi Yanjye.

Mu minsi itatu ishize, Ben and Chance na Elysee Bigira batangaje ko amatike y’iki gitaramo yari amaze kugurwa ku kigero cya 80%, ibintu byagaragaje inyota abakunzi b’umuziki bafite kuri iki gitaramo. Itike isanzwe iri kugura amayero 30, mu gihe iy’icyubahiro iri kugura amayero 50.

Elysee yabwiye inyaRwanda ko Ben na Chance bakiriwe neza cyane bageze mu Bubiligi, na cyane ko bari bamaze kwandika amateka mu gitaramo cya Easter Jubilee bakoreye muri BK Arena kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026, aho bujuje iyi nyubako kandi buri wese witabiriye ataha yuzuye umunezero, ndetse benshi bakira agakiza.

Yagize ati: “Bakiriwe neza n’abantu benshi. Niteze ko n’ejo hazaba igitaramo cyenda kungana n’icyo muri BK Arena, nubwo Salle zitangana, atmosphere izaba imeze kimwe.”

Elysee Bigira wamamariye cyane mu Rwanda muri Gisubizo Ministries aho yayoboraga indirimbo nyinshi z'aba baririmbyi baherutse gukorana indirimbo na The Ben, yavuze ko afitanye ubucuti bwihariye na Ben na Chance kuko bamaze imyaka myinshi baziranye, kuva mbere y’uko aba bombi bashakana.

Ati: “Ben na Chance ni abantu twakuranye. Nzi Ben atarashaka Chance, nzi Chance atarashakana na Ben. Turirimbana, tubana, dukurana. Nahoraga mbwira abantu ko igihe bazagera i Burayi, cyane cyane mu Bubiligi, hazaza abantu benshi duhuje.”

Yakomeje avuga ko amaze hafi ukwezi abana nabo kuva bageze mu Bubiligi, kandi ko byamubereye umugisha ukomeye. Ati: “Maranye nabo hafi ukwezi. Turabana, turasangira, turagendana. Ni ibyishimo bikomeye kuri njye.”

Yashimiye Ben na Chance, avuga ko ashimishwa n’imico yabo ndetse n’urukundo bakunda umurimo w’Imana. Ati: “Ntabwo nabona uko mbivuga kuko ni byiza cyane. Mbaziho ubuhanga, guca bugufi no gukunda gukorera Imana.”

Yanashimiye cyane Chance kuba atarigeze acika intege mu muziki nubwo yashatse ndetse akaba afite abana bane, ibintu yavuze ko bitanga isomo rikomeye ku bantu benshi bakunze guhagarika umuziki nyuma yo kubyara.

Ati: “Hari abantu bavuga ngo twarabyaye tubura umwanya. Chance afite abana bane, yari afite impamvu nyinshi zatuma areka kuririmba, ariko yakomeje gukora umurimo w’Imana.”

Elysee yavuze ko isomo rikomeye akura kuri Ben na Chance ari uburyo bashoye imizi mu murimo wo kuririmbira Imana kandi bakawukorana umutima wose. Ati: “Gukorana nabo ejo mu gitaramo bizaba ari umuriro. Ni umugisha ukomeye Imana yampaye.”

Mu rwego rwo kurushaho gutegura abakunzi b’umuziki wa Gospel no kubararikira kuzitabira igitaramo cye yatumiyemo Ben na Chance, Elysee Bigira yashyize hanze indirimbo nshya yise "Mutima Wanjye", indirimbo y’iminota 28.

Iyi ndirimbo yageze hanze kuri uyu wa Gatanu, yanditswe n’abaririmbyi bo muri Alaram Ministries, ikaba yarakozwe mu buryo bwa Praise and Worship. Ni imwe mu ndirimbo Elysee yaririmbye mu gitaramo cya mbere cya Gifted For His Glory Season 1.

Elysee Bigira ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo "Abo Yamenye Kera" na "Abanjye Ndabazi". Yamenyekanye cyane ari muri Gisubizo Ministries mbere yo gutangira gukora umuziki ku giti cye.

Amaze gukora indirimbo zirimo Jesus Number One, Mokozi Yesu, Abo Yamenye Kera ndetse na Erega Mwami. Uretse gukora indirimbo, buri mwaka ategura igitaramo gikomeye kibera mu Bubiligi, akaba ari igitaramo cyitwa Gifted For His Glory. Icy'umwaka ushize yagitumiyemo Adrien Misigaro, icy'uyu mwaka agitumiramo Ben na Chance.

REBA INDIRIMBO NSHYA "MUTIMA WANJYE" YA ELYSEE BIGIRA

Elysee Bigira avuga ko azi neza Ben na Chance, akaba ahamya ko ari abahanga ndetse bakaba barangwa no guca bugufi

Elysee Bigira hamwe na Chance baziranye kuva kera, akaba amushimira ko atacitse intege mu muziki na nyuma yo kubyara

Ben na Chance bamaze hafi ukwezi mu Bubiligi bitegura igitaramo batumiwemo na Elysee Bigira

Elysee Bigira ategura buri mwaka igitaramo yise "Gifted For His Glory"

Elysee Bigira hamwe na Pastor Ben ubarizwa mu itsinda Ben na Chance ryitezweho kunyeganyeza umujyi wa Bruxelles

Igitaramo "Gifted For His Glory Season 2" kiraba kuri uyu wa Gatandatu i Bruxelles 

Ben na Chance baherutse kwandika amateka yo kuzuza inyubako ya BK Arena yakira abarenga ibihumbi 10

Ben na Chance bazava i Burayi berekeza muri Canada mu bitaramo batumiwemo na Willy Gakunzi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...