Biyongereyeho 64%! Umutuzo n’ubukungu mu mpamvu 5 zituma abasore bato bakundana n'abagore bakuze kubaruta

Urukundo - 27/04/2026 12:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Biyongereyeho 64%! Umutuzo n’ubukungu mu mpamvu 5 zituma abasore bato bakundana n'abagore bakuze kubaruta

Mu gihe cyera byafatwaga nko kurenga ku muco, ubu gukundana (dating) n'umugore ukurusha imyaka byabaye ikintu gisanzwe haba ku rwego mpuzamahanga ndetse n’i Kigali. Ariko se ni irari ry’abasore cyangwa hari impamvu zifatika?.

Dukurikije imibare n’ubushakashatsi bwagiye bugaragara mu binyamakuru nka The New York Times ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikomeye, umubare w’abasore bato (cyane cyane abari hagati y’imyaka 20 na 30) bashaka abagore babaruta warazamutse cyane.

Urubuga rwa Feeld rwerekanye ko mu myaka ibiri gusa ishize, umubare w’abasore bafite amatsiko cyangwa bashaka abagore bakuze (cougars) wiyongereyeho 64%.

Dating Apps muri rusange: Imibare y’imbuga nka Tinder na Bumble yerekana ko abasore 8 mu 10 (80%) batagifite ikibazo cyo kuba bakundana n’umuntu ubaruta imyaka 10 cyangwa irenga.

Pew Research Center igaragaza ko imitekerereze ya "Gen Z" yahindutse, aho 45% by’urubyiruko babona ko "imyaka ari imibare gusa", ahubwo bagashyira imbere imibanire n’ituze ryo mu mutwe.

Ese wumva uyu muvuduko ukomatanyije no kuba abagore bakuze ubu bafite ubushobozi bw’amafaranga (Financial Independence) kurusha kera?

Dore ibyo inzobere n’ibigo bikomeye ku isi, hamwe n’abasore bo mu Rwanda babivugaho nk'impamvu zibitera:

1. Ubuzima butagira "Drama" n’imikino

Abasore benshi batangaza ko abakobwa bakiri bato bakunze kurangwa n’amarangamutima menshi, gutongana cyangwa gushaka "attention" mu buryo bukabije. Umugore ukuze we aba azi icyo ashaka, azi kuvugisha ukuri, kandi ntaba afite umwanya wo gukina imikino yo mu mutwe mu rukundo.

2. Kwihagararaho mu bukungu n’ubuzima

Abagore bakuze akenshi baba bafite akazi gahamye, inzu, cyangwa ubuzima bwabo bwite bwubatse. Ibi bituma umusore atumva ko ari we "mutwaro" w’ubuzima bwose, ahubwo bagasenyera umugozi umwe. Bituma umusore na we yumva afite ituze kuko atajya mu rukundo ruriho igitutu cy’amafaranga gusa.

3. Icyizere bifitemo (Self-Confidence)

Nta kintu gikurura umusore nko kubona umuntu uzi uwo ari we. Abagore bakuze bamenye imiterere y’imiri yabo, bazi kuvuga "Oya" cyangwa "Yego" batarya iminwa, kandi bafite uburyo bitwara mu ruhame butuma umusore yumva yatewe ishema n’uwo bari kumwe.

4. Ubunararibonye mu ntekerezo n’ibiganiro

Abasore b’abanyabwenge usigaye usanga bakururwa n’umugore ufite ibiganiro bifite imfacho. Umugore ukuze afite byinshi yabonye mu buzima, ashobora kuguha inama mu kazi cyangwa mu bindi bibazo, bigatuma urukundo rutaba urwo kwishimisha gusa, ahubwo rukaba n’ishuri ry’ubuzima.

5. Guhinduka kw’imitekerereze ya Sosiyete

Niba kera byafatwaga nko gusuzugurika, ubu isi yarahindutse. Abasore b’iki gihe (Gen-Z na Millennials) ntibacyita cyane ku byo abantu bavuga, ahubwo bareba imibanire yabo n’umuntu (Connection). Ibi byatumye n’abagore bakuze bisanzura bagahitamo uwo bakundana baretse kugendera ku mateka ashaje.

Abasore b’iki gihe (Gen-Z na Millennials) ntibacyita cyane ku byo abantu bavuga, ahubwo bareba imibanire yabo n’umuntu



Amavomo: Academia.edu, Journal of Women and Aging, Psychology Today, The New York Times, Pew Research Center



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...