Mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, inkuru y’urukundo idasanzwe yatunguye benshi, aho umugabo witwa Art yasabye umuturanyi we Marilyn, bamaze imyaka irenga 40 baturanye mu gace kamwe, kuzamubera umugore.
Nubwo Art na Marilyn bari abaturanyi mu Mujyi wa Lexington, muri Kentucky, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe cy’imyaka igera kuri 40, ntabwo bahise bacudika mu buryo bwihariye.
Gusa mu myaka ya vuba, nyuma y’uko bombi bari barapfushije abagabo n’abagore babo, bari barabanye nabo mu burwayi, ni bwo batangiye kugirana ubucuti bwihariye bwaje kuvamo urukundo rutunguranye.
Nyuma y'ibyo bihe bitari byoroshye kuri bo, barushijeho kumenyana no kwegerana, birangira Art yumvise ko igihe kigeze ngo afate icyemezo gikomeye cyo gusaba Marilyn kuzamubera umugore.
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza, Art yahisemo umwanya wihariye wo gusaba Marilyn mu buryo bwuje urukundo n’ubwitonzi. Yamutumiye ku mugoroba w’urukundo mu mujyi wa Lexington rwagati, ahari harimbishijwe amatara menshi ya Noheli.
Mu gihe bari bahagaze imbere y’igiti kinini cya Noheli cyari kimurikiwe n’amatara menshi, Art yakuruye agasanduku k’impeta, Marilyn ahagaze imbere ye amureba amwenyura.
Mu magambo yuzuyemo amarangamutima, Art yabwiye Marilyn ati: "Byabaye nk’igitangaza kukumenya no kumenya uko uri umuntu mwiza. Uri umuntu ugira ubuntu, ugira neza, utuje ariko nishimira cyane umubano wacu. Ni yo mpamvu ngusabye, ese wakwemera kuzambera umugore?"
Marilyn, yuzuye ibyishimo n’amarira y’ibyishimo, yamusubije agira ati: "Art, ndashaka kurushinga nawe n’umutima wanjye wose, n’urukundo rwanjye rwose, n’ubugingo bwanjye bwose. Nta kindi kintu nakora nishimiye kirenze gushakana nawe. Iteka ryose. Iteka ryose."
Mbere yo kumwambika impeta y’ubukwe, Art yabwiye Marilyn ko yifuza ko bazakomeza gukundana mu myaka yabo y’izabukuru. Ati: "Byaba byiza ko twakomeza gukundana no gufatana mu biganza mu myaka yacu y’izabukuru."
Marilyn amusubiza mu gutebya ati: "Bizaba ari igihe kirekire se? Ese ibyo birakubereye?" Ibyo byatumye bombi baseka mu byishimo.
Ubwo Marilyn yabonaga impeta ya diyama, yaratangaye aravuga ati: "Mana yanjye we, Art! Mbega ibintu!" Nuko Art amufasha kuyambara ku rutoki, bahoberana mu byishimo byinshi.
Inkuru y'urukundo rwabo yatigishije imbuga nkoranyambaga
Amashusho y’iki gikorwa cy’urukundo yashyizwe kuri TikTok, ahita akwirakwira cyane, arebwa n’abantu barenga miliyoni 1.2, agira n’abarenga ibihumbi 250 bayakunze. Abantu barenga 4,000 basize ubutumwa bw’ishimwe, benshi bavuga ko iki gikorwa ari “icy’agaciro gakomeye” kandi kigaragaza ko urukundo rutagira imyaka.
Umwe mu basomyi yagize ati: "Bameze nk’abasore n’inkumi bafite ubuzima bwose imbere yabo." Undi ati: "Ni umukobwa gusa, ni umuhungu gusa… mbega urukundo rwiza!"
Nubwo inkuru yabo yamamaye cyane kuri TikTok na Instagram, Art na Marilyn bahisemo gukomeza kubaho mu guca bugufi, ndetse batigaragaza cyane mu itangazamakuru.
Umuryango wabo wabwiye ikinyamakuru PEOPLE ducyesha iyi nkuru ko aba bombi bakunda kujyana mu rusengero, kwitabira ibikorwa by’imibereho rusange, kuganira n’inshuti n’imiryango yabo, no kureba amakinamico n’ibitaramo by’umuziki.
Inkuru yabo ikomeje guha benshi icyizere ko urukundo rushobora kongera kuboneka igihe icyo ari cyo cyose, kandi ko nta myaka igenderwaho ngo umuntu ahagarike gukunda no kwishima.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/art-marilyn-proposal-012126-2-9139f176a8dc49b08f88ccded9d6e150.jpg)
Art na Marilyn bagaragaje ko urukundo rutagendera ku myaka biyemeza kubana ubuziraherezo
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/art-marilyn-proposal-012126-3-cacd35e7ee1048f68fe7d807042834be.jpg)
Abari bamaze imyaka irenga 40 ari abaturanyi, ubu bari mu kibatsi cy'urukundo
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/art-marilyn-proposal-012126-4-bf693a79dae64b13b12243d66378c7d8.jpg)
Inkuru y'urukundo rwa Art na Marilyn yatigishije imbuga nkoranyambaga
